00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi i Burengerazuba biyemeje gukurikirana imiryango ifite abana bagwingiye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 13 March 2022 saa 11:29
Yasuwe :

Igwingira ry’abana ni kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye umuryango nyarwanda rikaba n’umuzi w’ibindi bibazo birimo no guta amashuri n’inda z’imburagihe.

Imibare y’Urwego w’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, yereka buri karere ijanisha ry’abana bagwingiye ariko abayobozi ntibafite imyirondoro y’abo bana. Iyi ni imwe mu mbogamizi zituma iki kibazo kitaranduka burundu.

Nyuma inama yahuje ubuyobozi bw’Intara, abahagarariye inzego z’abagore, n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu turere, biyemeje gushaka imyirondoro y’abana bagwingiye.

Bavuga ko imyirondoro yabo nimara kuboneka, bazagabana imiryango y’abo bana, buri muyobozi agahabwa urugo agomba kwitaho akarufasha guhindura imyumvire, no kugira ubumenyi mu gutegura amafunguro arimo intungamubiri.

Guverneri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François avuga ko udashobora gukemura ikibazo, utazi aho giherereye utazi n’ubukana bwacyo.

Ati "Niyo mpamvu twihaye umukoro uvuga ngo izo ngo zifite abana bagaragaho imirire mibi ni izihe? Tunasesengure ngo kabitera ni iyihe? Ni iki gituma umwana wo muri uru rugo arwara bwaki? Ese ni ubushobozi, ni amakimbirane yo mu muryango? Noneho wamara kumenya ikibazo n’ugifite icyo gihe umuti biha byoroshye".

Abazobereye iby’imirire bavuga ko umwana agwingira iyo amaze igihe kinini afite imirire mibi. Iyo umwana ufite mirire mibi yitaweho neza mu minsi 14 aba yakize, ariko uwagwingiye akarenza imyaka ibiri y’amavuko biba birangiye ntabwo aba azakira.

Mu karere ka Nyamasheke, mu myaka itanu ishize abana bafite igwingira aho kugabanuka, biyongereyeho 3% bava kuri 34,4% bagera kuri 37,7%.

Ku rwego rw’igihugu, Akarere ka Ngororero niko gafite ijanisha riri hejuru ry’abana bagwingiye.

Umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukunduhirwe Benjamine yavuze ko bagiye gupima abana bose bari munsi y’imyaka itanu kugira ngo bamenye abarimo bagwingiye n’abafite imirire mibi.

Ati"Dukomeje gushyira imbaraga mu kuganiriza imiryango no kuyitoza guteka indyo yuzuye cyane cyane umuco wo guha abana imboga, imbuto n’ibikomoka ku matungo. Kubera ko byagaragaye ko ababyeyi badafite umwanya wo kwita ku bana, dukomeza no gushyira imbaraga mu ngo mboneza mikurire aho tumaze kugira 1013 zikorera ku mudugudu".

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie yavuze ko nibamara kumenya abo abana bagwingiye baherereye, bazegera iyo miryango bakayikurikirana byihariye.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, abana 40% bafite ikibazo cy’igwingira. Mu karere ka Ngororero abana bagwingiye ni 50,5% bavuye kuri 59% mu 2015, Nyabihu bakaba 49,5%, Rubavu bakaba 42%, naho Rutsiro bakaba 44,4%.

Mu Karere ka Nyamasheke abana bagwingiye bariyongere kuko mu 2015 bari 34%, ubu bakaba ari 37,7%.

Muri Karongi abana bagwingiye baragabanutse bava kuri 49,1% bagera kuri 32,4% mu gihe mu Karere ka Rusizi.

Abayobozi bahagarariye inzego z'abagore biyemeje gushaka imyirondoro y'abana bagwingiye
Umuyobozi wungirije w'akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukunduhirwe Benjamine avuga ko bashyira imbaraga mu ngo mbonezamikurire kuko basanze ababyeyi benshi badafite umwanya wo kwita ku bana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages