00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi n’abarimu b’amashuri ahora mu myanya ya nyuma bashobora kuzajya bahanwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 3 April 2019 saa 06:55
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), Dr Irené Ndayambaje, yavuze ko bibabaje kubona ikigo cy’ishuri gihora giherekeza ibindi mu bizamini bya leta, n’ukiyobora akaba atabasha gusobanura imbogamizi afite.

Dr. Ndayambaje yabigarutseho kuri uyu wa 3 Mata 2019 mu muhango wo gushyikirizaga abayobozi b’ibigo by’amashuri, impamyabumenyi 41.123 z’abarangije ayisumbuye mu 2018.

Uyu muyobozi yavuze ko igihe cyo gutanga izo mpamyabumenyi ari n’umwanya mwiza wo kongera gutekereza ku musaruro ibigo biba byaragize, yibutsa abayobozi b’ibigo bitatsindishije uko bikwiye ko ‘ntawe usarura aho atabibye’.

Ati “Mu by’ukuri hari ibigo by’amashuri usanga umusaruro bitanga udashimishije kandi ntibibe ari ibintu by’umunsi umwe, ugasanga bimaze imyaka ibiri, itatu biherekeza ibindi. Ibyo mu by’ukuri si ibintu bidushimisha.”

Dr. Ndayambaje yavuze ko mu nama zimaze iminsi zihuza abafite uburezi mu nshingano ko byakunze kugarukwaho, abayobozi b’amashuri babazwa imbogamizi bafite ngo zishakirwe umuti mu kwirinda ko bigira ingaruka ku burezi.

Yagaragaje ko umunyeshuri wiga ku kigo kimaze imyaka itatu kidatsindisha nawe aba yiga ari nko kurangiza umuhango, nta cyizere cy’uko ariwe uzatsinda ubutaha.

Ati “Ni byiza ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bashyiramo imbaraga mu gukurikirana uburyo abarezi bategura, batanga amasomo n’uko bakoresha amasuzumabumenyi.”

Yagarutse ku buryo bushya busigaye bwifashishwa mu gushyira abarimu mu kazi hifashishijwe ikoranabuhanga rigaragaza akarere gakeneye umwarimu, avuga ko buzanafasha mu guhemba no gufatira imyanzuro udatanga umusaruro.

Ati “Iyo tuvuze kubashyira mu kazi hazamo no kubacunga, nacyo kizamo icyo nakwita gushimira abakora neza no gufatanya mu gufatira icyo nakwita imyanzuro abadatanga umusaruro.”

Ibi ngo bizakemura ikibazo cyarimo aho imicungire y’ibigo n’ababiyobora yari mu maboko y’uturere, bigatuma kubafatira imyanzuro bitinda.

Ati “Uburyo bwo kubona ibintu bugiye kujya bwihuta, no gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyijwe haba mu gushimira abakora neza no gukurikirana abadatanga umusaruro cyangwa abatitwara neza nabyo bigafatwaho umwanzuro.”

Amavugurura mu mashuri nderabarezi

Dr. Ndayambaje yavuze ko umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 28 Mutarama 2019 wemeza ko mu mashuri hazajya hakorwa igenzura rigamije kureba niba umunyeshuri yimuwe afite ubumenyi bukwiye muri buri somo, ugomba gushyirwamo imbaraga.

Ibi ngo ni mu rwego rwo guhangana n’abayobozi b’ibigo by’amashuri baca intege iyigwa ry’amasomo abanyeshuri babo batazakora mu buzamini bya Leta nyamara yarashyizwe ku nteganyanyigisho kuko afite akamaro.

Dr. Ndayambaje yavuze ko mu rwego rwo kubaka ireme ry’uburezi hagomba guherwa mu mashuri nderabarezi.

Ati “Abanyeshuri banjiramo [mu Nderabarezi] bagomba kuzaba ari abahanga. Habayeho igihe ko ab’abahanga biga ay’ubumenyi n’ikoranabuhanga, bavuga ngo ‘nimpitamo kuziga uburezi ntaho nzagera’. Ubu siko bimeze.”

Mu mpera z’Ukwezi gushize, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, yavuze ko ibigo bikiza inyuma mu gutsindisha, biterwa n’uburangare bw’abayobozi babyo badashyira igitsure ku barimu usanga bigisha batateguye, abaza ku kazi basinze n’ibindi.

Dr Ndayambaje yavuze ko igihe cyo gutanga mpamyabumenyi ari n’umwanya mwiza wo kongera gutekereza ku musaruro ibigo biba byaragize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages