00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazimurwa Nyarutarama bazemererwa gukodesha ingurane z’inzu bazahabwa bajye gutura ahandi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 February 2019 saa 11:54
Yasuwe :

Abatuye Nyarutarama ahazwi nka ‘Bannyahe’, muri uyu mwaka bazaba bimuwe batuzwe mu nzu zigezweho ziri kubakwa mu Kagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe, ahazwi nko mu Busanza.

Aba baturage ni abo mu tugari twa Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro I, mu Murenge wa Remera Nyarutarama, mu Karere ka Gasabo.

Kubimura byatangiye mu mpera za 2017, nyuma y’uko ikigo cy’ishoramari “Savannah Creek Development” gihuriweho n’u Rwanda n’abashoramari bo mu gihugu cya Finland, bemereye Umujyi wa Kigali kubakira abatuye ako gace inzu zifite agaciro ka miliyari 48Frw, nabo bagatwara ubutaka bwabo.

Muri Werurwe 2018, imirimo yo kubakira aba baturage yaratangijwe, aho ku ikubitiro hari kubakwa inzu 1040 kuri hegitari 7.

Zizaba ziri mu byiciro bitatu; icya mbere cy’inzu ifite icyumba kinini gishobora gucibwamo ibyumba bitewe n’uko nyirayo abyifuza, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 14.5Frw.

Ikindi cyiciro kigizwe n’inzu y’ibyumba bibiri ndetse n’icyumba cy’uruganiriro bifite agaciro ka miliyoni 19.5Frw, mu gihe icyiciro cya gatatu kigizwe n’inzu y’ibyumba bitatu ifite agaciro ka miliyoni 35Frw.

Aba baturage babanje kutemeranya n’icyifuzo cy’ubuyobozi ku bijyanye no kubimura, nyuma baje kubyemera ariko bakomeza kugaragaza imbogamizi zo kwimurirwa mu Busanza, aho bavugaga ko bifuza guhabwa ingurane y’amafaranga kugira ngo bajye kwishakira aho gutura hajyanye n’ubushobozi bwabo.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait yabwiye Radio Rwanda, ko izi nzu bazazihabwa ubishatse akazikodesha akajya gutura aho yumva hamuhendukiye.

Yagize ati “Twifuzaga ko abaturage bacu batuza bagatekana, amazu yarubatswe ni meza. Ikintu biyibagiza ni uko ushobora kugira inzu nk’iriya ushatse nawe wanayikodesha.”

“Wibwira ko ari byiza gukodesha inzu ibihumbi 10Frw, cyangwa 15Frw urumva ufite eshatu ni 45Frw ariko hariya nta nzu n’imwe uzakodesha munsi y’ibihumbi 100Frw. Kuko ni ahantu heza hagezweho hari ibikorwa remezo. Ntabwo dushobora kujya gutuza abantu ahatari umuhanda, amashuri, isoko n’ibindi.”

Busabizwa kandi avuga ko aho aba baturage bazimurwa hazashyirwa ibikorwa by’iterambere bizafasha igihugu, bijyanye n’umujyi kandi nabo bikabagirira akamaro.

Aba baturage bakunze kumvikana bagaragaza ko ubuzima bari babayemo muri Bannyahe bworoshye, bavuga ko wakodeshaga nk’uwari ufite inzu ifite imiryango ibiri yabaga muri umwe undi akawukodesha ukamubeshaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen yavuze ko icya mbere ari uko abaturage bagira imibereho myiza kandi aho bazimurirwa hazakemura ibyo bibazo byose bibaza.

Yagize ati “Icya mbere kihutirwa ni imibereho myiza. Abadafite indi mirimo ibazanira amafaranga bayabonaga kuri izo nzu bashobora gukodesha ariya mazu bakajya gukodesha aho kuba bumva haciriritse kandi bakabona amafaranga menshi aruta ayo babona.”

Yakomeje agira ati “Uko bizagenda kose bizamugirira inyungu, ashobora kuyibamo akagira ubuzima bwiza burenze ubwo yari afite ariko ashobora no kuyikodesha akajya kuba ahandi ya mafaranga akuyemo aruta kure ayo yabonaga, akamwunganira mu bindi byo kwishyurira abana amashuri, kubavuza n’ibindi.”

Kugeza ubu imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere izaba yarangiye muri Werurwe, aho biteganyijwe ko nta gihindutse mu ntangiriro za Mata imiryango 1040 yabaga muri Bannyahe izimukira mu Busanza.

Abatuye ahazwi nka Bannyahe bazimurirwa mu Busanza i Kanombe
Igishushanyo mbonera cy'uko inzu bazahabwa zizaba ziteye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages