Inama y'Ihuriro rya Sosiyete zikwirakwiza, zikanatanga serivisi z’amazi meza iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 13-15 Ugushyingo 2019 ikazahuza ibihugu birindwi aribyo Tanzania, Kenya, Nigeria, Malawi, Zambia, Afurika y'Epfo, Sudani n’u Buyapani bwafatanyije na Guverinoma y'u Rwanda kuyitegura.
Abazitabira inama y’iryo huriro igiye kuba ku nshuro ya mbere, ngo basabye ko basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Isuku n’Isukura (WASAC), Umuhumuza Gisèle, yavuze ko mu byo bifuje harimo gusura urwibutso.
Ati “Mu byo bari badusabye bifuje ko twabageza kuri uru rwibutso kugira ngo tubasangize amateka, abenshi baba barayumvise ariko iyo bageze hano barushaho kumva Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Nyuma yo gusura urwibutso, Aliyu Ahmad Nahuce uhagarariye itsinda ry'abaturutse muri Nigeria, yavuze ko amakuru bakuye ku rwibutso ari amasomo bazashyira ab’iwabo babigisha ko nta cyiza cy’urwango rwaba rushingiye ku madini cyangwa amoko.
Ati “Kugira uru rwibutso bizigisha ababyiruka ko ikibi cyabaye ariko bitagomba gusubira. Amakuru tuzayajyana mu bihugu byacu, tubigishe ko urwango rwaba urushingiye ku madini cyangwa ku moko ntacyo rwageza ku bantu.”
Mugenzi we Charity Oise Amu, uhagarariye Ikigo cy'u Buyapani cy'Ubutwererane Mpuzamamahanga muri Nigeria, avuga ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye kuba isomo ryo kwirinda ivangura iryo ariryo ryose.
Ati “Mbere na mbere ni amateka ateye ubwoba, isomo ni uko tugomba kubaho mu mahoro nta vangura, twaremwe n’Imana dukwiye gukundana, tukiga kwigishanya amahoro, ibi ntibizigere biba mu kindi gihugu cya Afurika.”
Inama bajemo i Kigali igamije kungurana ibitekerezo, mu mitangire ya serivisi n’uko yanozwa, kurebera hamwe imbogamizi zijyanye n’ikoranabuhanga ubumenyi, ibihombo n’uburyo bwo kuzagera ku ntego z’iterambere rirambye mu bijyanye no kugeza amazi meza ku baturage.
Ibihugu bifite ibyerekezo bitandukanye ku byerekeye kugeza amazi meza ku baturage babyo. Ku ruhande rw’u Rwanda biteganyijwe ko mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho na serivisi z’amazi meza.









Ibitekerezo 0