Aganira na The New Times, Eng.Jules Ndenga ushinzwe ishami ry’imihanda na gari ya moshi muri minisiteri y’ibikorwaremezo yagize ati: ”Itsinda rya mbere ry’abanyarwanda 10 b’impuguke mu bwubatsi rizajya muri Kenya mu ntangiriro za Nyakanga”.
Imirimo yo kubaka igice cya mbere cy’umuhanda wa gari ya moshi kiva Mombasa kugera Nairobi cyatangiye muri Mutarama uyu mwaka, icya kabiri kiva Nairobi kijya i Kisumu kuri Victoria kikaba kigomba gutangira mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2015/2016 nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo muri icyo gihugu.
Imirimo yo kubaka igice gihuza Uganda n’u Rwanda yo izatangira mu myaka ibiri iri imbere, guverinoma y’u Rwanda ikaba ikomeje gutegura abanyarwanda bazayobora iyo mirimo mu bya tekiniki mu gihe ibikorwa byo kubaka bizaba bitangiye.
Uyu muyobozi avuga ko ibi babikorera kwirinda ko sosiyete z’abanyamahanga ziza kubaka, zagera mu Rwanda zikitotomba ko nta bubatsi b’abanyarwanda n’abandi batekinisiye babifitiye ubumenyi bahari.
Mu nama y’umuhora wa ruguru iheruka kubera Entebbe muri Uganda, yarasuzumaga aho imishinga iteganyijwe igeze, yemeje ko ibihugu bya Uganda, u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo bishaka buri gihugu impuguke n’abakozi basanzwe mu by’ubwubatsi bagahugurirwa muri Kenya.
Muri iyi nama kandi Kenya yasabwe gutanga impuguke zo kwigisha bagenzi babo, na gahunda y’ibikorwa by’ubwubatsi kugeza mu 2017, ikaba igaragaza ibyiciro binyuranye n’ibindi bijyanye n’iyubakwa rya gari ya moshi.
Ndenga yagize ati: ”Impuguke 10 zizagenda mu kwezi gutaha zinjire mu bikorwa nyir’izina byo kubaka iyi nzira ya gari ya moshi, tukaba duteganya ko mu byumweru bine bazaba babonye ubumenyi bukenewe mu gihe kubaka bizaba bitangiye mu Rwanda”.
Abagiye kugenda bari mu byiciro bitandukanye harimo n’abarangije kaminuza kuko hakenewe abakozi mu byiciro bitandukanye nk’uko Ndenga akomeza abisobanura.
Buri cyiciro kikaba gifite ibyo kizakura muri Kenya, bizabafasha guhita bamenya ibyo basabwa.
Nyuma y’iki cyiciro, abandi banyarwanda bazoherezwa muri Kenya mu mezi ari imbere kugeza ubwo hazaba habonetse umubare uhagije w’abafite ubwo bumenyi ku nzego zose.
Abandi banyarwanda bakaba bazoherezwa mu bindi bihugu nk’u Buhinde n’u Bushinwa guhugurwa ku bijyanye no kubaka imihanda ya gari ya moshi.
Sosiyete y’abashinwa “Road and Bridge Corporation (CRBC)” ni yo yahawe isoko ryo gukora ibilometero 472 byo kuva Nairobi kugera Mombasa.
Bitewe n’uko ikoreshwa ry’inzira ya gari ya moshi ridahagije mu karere, abashoboye imirimo yo kuyubaka baracyari bake cyane, bikaba bituma isoko riyoborwa n’abaturuka hanze y’akarere.
Fred Rwihunda, Umuyobozi w’ihuriro ry’abakora imirimo y’ubwubatsi atanga icyizere cy’uko abasanzwe bafite ubumenyi mu bwubatsi bw’imihanda bitazabagora guhugurwa mu bya gari ya moshi.
Rwihunda agira ati: ”Kubaka gari ya moshi ntibitandukanye cyane no kubaka imihanda isanzwe, mu gihe umuntu yaba afite ubwo bumenyi biroroshye cyane kumuhugura ku byo gukora inzira ya gari ya moshi”.
Imirimo yo gukora inyigo ku ikorwa ry’inzira ya gari ya moshi Kampala-Kigali irarimbanije bikaba byitezwe ko izarangirana na 2015, n’aho imirimo yo kubaka igice kiza mu Rwanda ikazatwara amadolari miliyari 1.2.



















TANGA IGITEKEREZO