00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda na IPRC bamenyekanye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 3 October 2018 saa 11:03
Yasuwe :

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, yatangaje urutonde rw’abanyeshuri bashya bemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) no mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs) mu mwaka w’amashuri wa 2018/19.

Mu itangazo HEC yasohoye kuri uyu wa Kabiri, rigaragaza ko mu banyeshuri 13 792 bari basabye inguzanyio, abayemerewe ari 8 478 naho abatayemerewe ni 5314.

Iryo tangazo, rigaragaza ko hari abayemerewe ariko bataratanze ibyangombwa bigaragaza ibyiciro by’ubudehe babarizwamo, bakaba basabwa kubitanga mu gihe cyo kwiyandikisha mu mashuri bemerewe kwigamo.

Ibyagendeweho mu gutanga inguzanyo ni amanota umunyeshuri yagize mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, yagize uruhare rwa 40%, ibyo agiye kwiga muri Kaminuza cyangwa ishuri rikuru, byahawe amahirwe ya 40% n’icyiciro cy’ubudehe abarizwamo cyahawe amahirwe ya 20%.

Ku baziga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (STEM), hafatiwe ku mpuzandengo ya 45% mu gihe abaziga amasomo asanzwe(Non-STEM) ari kuri 49%.

Iryo tangazo rivuga ko hari ibyo abanyeshuri basabwa kwitondera bishobora kuba byabambura amahirwe yo guhabwa inguzanyo bari bemerewe. Ibyo birimo nko kuba umunyeshuri yahindura amasomo yari yagaragaje ko aziga mu gihe cyo gusaba inguzanyo.

HEC, yavuze ko abasabye ntibemererwe, izakira ubujurire bwabo, buzatangirwa ku biro byayo i Remera mu Mujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa 3-10 Ukwakira 2018.

Umwaka ushinzwe abari bemewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda n’amashuri makuru barengaga ibihumbi birindwi mu bagera ku bihumbi 13 bari bayisabye.

Umunyeshuri wemerewe inguzanyo yo kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda, agurizwa amafaranga y’ishuri asabwa bitewe n’amasomo aziga na kaminuza azayigiramo, akongererwaho n’amufasha mu mibereho, azwi nka buruse (35 000Frw), akazayishyura nyuma yo kurangiza kwiga abonye n’akazi.

Mu mwaka w’amashuri wa 2017-2018, Kaminuza y’u Rwanda yari yemereye abanyeshuri 11 027 kuyigamo mu gihe IPRCs zari zemereye abasaga ibihumbi bitatu.

Urutonde rw’abemerewe inguzanyo ruboneka kuri website za https://hec.gov.rw iya Kaminuza y’u Rwanda, www.ur.ac.rw n’iy’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro www.rp.ac.rw mu gice cy’amatangazo.

Abemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza n'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro bararenga ibihumbi umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages