Iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro ahari kubakwa icyicaro gikuru cya I&M Bank Rwanda i Kigali kuri uyu wa 15 Mata 2019, cyateguwe n’ Urugaga rw’abenjeniyeri mu Rwanda.
Iki gikorwa kimaze imyaka itatu gitangijwe n’Urugaga rw’abenjeniyeri mu Rwanda, giterwa inkunga n’ikigo cyo mu Bwongereza, ‘The Royal Academy of Engineering’ binyuze mu mushinga Africa Catalyst Project, ugamije gufasha abenjeniyeri bakirangiza kwiga kwimenyereza umwuga.
Binyuze muri uyu mushinga hamaze gufashwa abenjeniyeri bakirangiza kwiga bagera kuri 160 kwimenyereza umwuga kandi abenshi muri bo byabongereye amahiwe yo kubona akazi mu bigo bitandukanye birimo ibya Leta cyangwa ibyabikorera.
Itegeko rigenga umwuga w’Abenjeniyeri riteganya ko abakirangiza kwiga uwo mwuga bagomba kuwimenyereza igihe kitari munsi y’imyaka ibiri. Igihe bimenyereza umwuga baba bagomba kugenzurwa na Abenjeniyeri babigize umwuga (Professional Practicing Engineers).
Muri icyo gihe cyo kwimenyereza umwuga baba bashobora gukora akazi ariko hari ibyemezo baba batemerewe gufata ahubwo bakabigeza ku babakuriye [Mentors] mu rwego rwo kwirinda no gukumira ingaruka zaturuka ku makosa y’ubunyamwuga bucye.
Nyuma y’iyo myaka ibiri, baba bashobora gusaba gukora kinyamwuga urugaga rukagenzura niba bujuje ibisabwa noneho rukabaha uburenganzira bubemerera gukora nk’aba enjeniyeri b’abanyamwuga.
Umuyobozi mu Rugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda ukuriye umushinga wa Africa Catalyst Project, Eng. Uwimana Cecile, yavuze ko uwo mushinga ushyirwa mu bikorwa n’urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, ugafasha abakirangiza kwiga kwimenyereza mu gihe cy’amezi atandatu.
Yagize ati “Mu nshingano z’urugaga zo kuzamura umwuga muri rusange, tuba dufite n’inshingano zo gufasha abenjeniyeri bakiva mu mashuri kubamenyereza umwuga.”
Yavuze ko uwo mushinga “Africa Catalyst Project” uterwa inkunga na “The Royal Academy of Engineering, UK” ugamije kuzamura abenjeniyeri, bakagira ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga bakagirira akamaro ibihugu baturukamo ndetse na Afurika muri rusange.
Urugaga rw’Abenjeniyeri rugaragaza ko imwe mu mbogamizi rukigira harimo iy’uko hari ibigo bimwe bidaha imyanya abarangije kwiga amasomo yabo kugira ngo bashobore kwimenyereza umwuga, urugaga rukaba rusaba inzego za Leta n’izabikorera kujya zibafata bakabona uko bimenyereza umwuga.
Aba batangiye kwimenyereza umwuga batoranyijwe mu 139 bari basabye ariko 60 barushije abandi kandi bijyanye n’ingengo y’imari yari ibiteganyijwe nibo batoranyijwe.
Abenjeniyeri batangiye kwimenyereza umwuga bavuze ko bizabafasha kongera ubumenyi nk’uko Habineza Jean Luc wize ubwubatsi yabisobanuye.
Ati “Iyo turangije kwiga tuba tubura uburambe mu gushyira mu bikorwa ibyo twize, iyi gahunda ni kimwe mu bikorwa byiza byateguwe n’urugaga bizatugirira umusaruro mu gihe kizaza.”
Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda rwashyizweho n’itegeko no 26/2012 ryo kuwa 29/06/2012, ruhuriwemo n’inzobere mu by’ubwubatsi, iby’amamashini, abakora mu by’ingufu n’amashanyarazi, abakora mu by’ikoranabuhanga, abakora mu by’itumanaho; abakora mu butabire n’ibindi bibishamikiyeho.
Abenjeniyeri bamaze kwiyandikisha mu rugaga rubagenga nk’abanyamwuga bagera kuri 921 ariko haracyari benshi batari baza kwiyandikisha.



















TANGA IGITEKEREZO