Iri koranabuhanga rije gufasha abanyarwanda kwihutisha iterambere mu bikorwa byabo, aho ritanga amahirwe yo kubona ibintu byari bisanzwe biboneka bigoranye cyane cyangwa bihenze cyane.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ikoranabuhanga muri Akagera Business Group (ABG), Francis Katabarwa, yatangaje ko iri koranabuhanga bazaniye abanyarwanda rizihutisha iterambere n’imibereho myiza yabo.
Ati: ”Ubu twatangije uburyo bushya bwa ’Garmin’ bukubiyemo ibintu bitanu: Ubuhinzi, ubuzima, uburobyi, ibinyabiziga n’ubwikorezi (transportation) n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro…turakorana na MININFRA na MINAGRI uko twazageza ibi bikoresho ku baturage…”
Katabarwa avuga bafite ibikoresho binyuranye birimo ibifasha abahinzi kumenya imbuto bagomba guhinga, kumenya ibihe by’imvura n’izuba, kumenya imashini zikenewe mu kuhira imyaka no kumenya ifumbire ikenewe mu kongera umusaruro n’ibindi birimo kwipimira ubutaka…
Mu gutwara ibinyabiziga n’ubwikorezi muri rusange ABG na Garmin bazanye ibikoresho bituma umuntu adashobora kuyoba aho yaba ajya hose mu Rwanda no hanze yarwo.
Hari kandi ibifasha kuranga ahantu hatangirwa serivisi, ibifasha kuvugira kuri telefoni ndetse no kurinda ko haba impanuka, bakaba bazafatanya na Polisi mu kugabanya umuvuduko n’impanuka.
Mu burobyi ABG yazanye ibikoresho bifasha abarobyi kumenya ahari amafi menshi batiriwe birirwa bashakisha umwanya munini, ibi bikaba binakora mu gushaka amabuye y’agaciro.
Hari n’ibindi byinshi birimo amasaha wakwambara akakubwira ko ukenewe kuri telefoni, akuyobora aho ujya akwereka ibyo ukeneye ngo utagira uburwayi runaka n’ibindi wabona ugeze kuri ABG (Kagera Business Group).
Intumwa y’umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Stevenson Nzaramba, yavuze ko iri koranabuhanga rije rikenewe kuko rizafasha abanyarwanda kwihutisha iterambere kandi ko risanze u Rwanda ari igihugu cyiteguye,Leta ikaba ishyigikiye iyi nzira.
Walter Mech umuyobozi mukuru wa Garmin yavuze ko baza mu Rwanda bavuganye n’umuyobozi wa Akagera Business Group,ababwira ko u Rwanda ari igihugu gishyigikiye ikoranabuhanga kandi kitabamo ruswa.
ABG isezeranya abanyarwanda ko kazakora ibishoboka iri koranabuhanga rikagera kuri benshi binyuze mu bufatanye na MINAGRI, MININFRA, Polisi y’u Rwanda na Banki y’isi, aho bamwe bazishyura abadafite ubushobozi bakabihabwa ku nguzanyo.



















TANGA IGITEKEREZO