00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abibwira ko Kamonyi izomekwa ku Mujyi wa Kigali basubize amerwe mu isaho

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 2 September 2014 saa 10:18
Yasuwe :

Akarere ka Kamonyi kari kugenda kagaragaza kwihuta mu myubakire, aho usanga inyubako nziza nyinshi zigenda zihazamuka ndetse na bamwe mu bari basanzwe batuye mu Mujyi wa Kigali bakihutira kujya kuhagura ibibanza no kuhubaka. Gusa ibi ngo ntaho byaba bihuriye no komeka ako karere ku Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo kubona Akarere ka Kamonyi, cyane cyane ku Ruyenzi, kazamurwamo amazu agezweho yari amenyerewe mu bice by’Umujyi wa Kigali byihagazeho nka Kibagabaga, Nyarutarama n’ahandi, byagiye (…)

Akarere ka Kamonyi kari kugenda kagaragaza kwihuta mu myubakire, aho usanga inyubako nziza nyinshi zigenda zihazamuka ndetse na bamwe mu bari basanzwe batuye mu Mujyi wa Kigali bakihutira kujya kuhagura ibibanza no kuhubaka. Gusa ibi ngo ntaho byaba bihuriye no komeka ako karere ku Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kubona Akarere ka Kamonyi, cyane cyane ku Ruyenzi, kazamurwamo amazu agezweho yari amenyerewe mu bice by’Umujyi wa Kigali byihagazeho nka Kibagabaga, Nyarutarama n’ahandi, byagiye bihwihwiswa ko hari gahunda yo guhuza aka karere n’Umujyi wa Kigali, nako kakabarirwa mu murwa mukuru.

Ibi kandi byaje nyuma y’aho habereye amavugurura yatumye ubuso bw’Umujyi wa Kigali bwiyongera, bituma abaturage ba Kamonyi ndetse n’abandi babashije cyangwa bihutiye kuhagura ibibanza bibwira ko bashonje bahishiwe.

Umwe mu baturage bari kubaka mu Karere ka Kamonyi, ahitwa I Gihara witwa Paul (ntiyifuje gutangaza irindi zina rye) yatangaje ko ajya kubakayo yabanje kuhabona ari mu modoka yigendera, abona inyubako zidasanzwe zihazamuka ngo ahita yibuka ko Nyarutarama ari uko yazamutse.

Ngo nyuma yo kumenya ko kubaka muri ako gace byoroshye cyane kurusha Kigali bitewe n’uko amabuye yubakishwa muri uyu mujyi acukurwa mu Karere ka Kamonyi, Paul yihutiye kuhagura ikibanza, kuri ubu akaba ari muri gahunda yo kuhubaka inzu yita ko ari iy’inzozi ze.

Imyubakire ku Kamonyi iratera imbere byihuse/ Foto: KTD

Naho kuba yaba yarahaguze akeka ko wenda aka karere kazomekwa ku Mujyi wa Kigali, avuga ko ntaho abona n’ubundi gataniye n’Umujyi wa Kigali, bitewe n’ukuntu inyubako z’aka karere ziri gusatira umujyi cyane. Ngo uretse inyito yaho, nah’ubundi Kamonyi iri muri Kigali.

“Burya umuserebanya uzaryana ureba nk’inzoka; ubu wambwira gute ko aha hantu hatazashyirwa mu Mujyi wa Kigali? Nyarutarama ntihubatswe turebera? Amaherezo aha hantu hazaba umujyi kandi hazahura na Kigali”.

Gusa kuri Paul we abona gutura Kamonyi harimo inyungu nyinshi kuko we ashobora gutanga umuntu utuye Kimironko kugera I Nyarugenge mu gihe agiye ku kazi kubera umuvundo w’imodoka uba ugaragara muri uyu mujyi mu gitondo, ngo kandi n’ amafaranga y’itike mu modoka za rusange nayo ajya kungana.

Akarere kabasabye gusubiza amerwe mu isaho

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yavuze ko amakuru ko aka karere gashobora komekwa ku Mujyi wa Kigali ntaho ahuriye n’ukuri. Ngo abavuga ibyo babihera ku bikorwa by’iterambere babona muri aka Karere cyane cyane mu mirenge ya Runda, Rugarika na Gacurabwenge.

“Turimo turubaka akarere ngo tukagire umujyi buri wese yakwishimira guturamo. Ibi rero ntabwo bisaba ko akarere kaba kometse ku Mujyi wa Kigali. Ni ibikorwa turi gukora ku buryo ahubwo Kamonyi nayo izaba umugi ukomeye. Ntabwo rero ibyo bavuga ari byo, muri gahunda z’ubuyobozi nta gahunda yo komeka Kamonyi kuri Kigali nzi”.

Kuva mu 2013, ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu cy’imiturire (Rwanda Housing Authority), Akarere ka Kamonyi gafite igishushanyo mbonera cy’imyubakire n’imiturire cyane cyane mu mirenge itatu; Runda, Rugarika na Gacurabwenge hafite ubuso bungana na hegitari 7404.

Rutsinga Jacques yavuze ko kuba hari abantu bubatse mbere y’uko iki gishushanyo mbonera kijya ahagaragara ntawe bikwiriye gutera impungenge ko wenda yazasenyerwa, ngo hazajya harebwa niba aho umuntu yubatse igihari ari cyo cyahagenewe; ngo mu gihe basanze atari cyo cyahagenewe hazashakwa uburyo byakorwa adasenyewe. Ikindi ngo ni uko n’abubatse mbere bubatse bagendeye ku mabwiriza bahabwaga n’Akarere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages