00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga Farumasi baganiriye uko bakwitwara igihe baganwe n’umurwayi utoherejwe na muganga

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 31 March 2019 saa 09:06
Yasuwe :

Abiga ibijyanye na Farumasi mu Rwanda bari kumwe na bakuru babo bari mu mwuga baganiriye uko bakwiye kwitwara igihe bakiriye umurwayi uje kugura imiti ariko atayandikiwe na muganga.

Ni ingingo yagarutswe mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yahurije hamwe abiga Farumasi bibumbiye mu ihuriro ‘Rwanda Pharmaceutical Students Association’ (RPSA), na bagenzi babo baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika hamwe n’abasanzwe mu mwuga wo gutanga imiti.

Bagarutse ku mbogamizi bahura nayo muri iki gihe aho hari bamwe mu bantu basigaye barwara bakihutira kujya kugura imiti muri Farumasi batabanje kujya kwivuza ngo muganga abe ari we ubandikira imiti.

Perezida w’abanyeshuri biga ibya Farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ngabonzima Louis, yavuze ko basanze iyo mbogamizi ikwiye gukemuka mu buryo bubiri.

Ati “Uwo muntu ugomba kumwakira ukamuganiriza ukamugira n’inama yo kujya kwa muganga kwisuzumisha akamenya neza icyo arwaye. Gusa na none bishobora kuba ngombwa ko umuha imiti y’ibanze imufasha mbere yo kujya kwisuzumisha”

“Uburyo bwa kabiri ni uko abiga Farumasi cyangwa abakora umwuga wo gutanga imiti bakwiye guhora bihugura bakamenya imiti igezweho n’uko bayiha umurwayi ikamufasha kuko hari igihe umuntu aza kugura imiti yabanje gushakisha kuri internet akaza asa naho akurusha ubumenyi.”

Bamwe mu bitabiriye iyo nama baturutse mu bihugu bya Cameroun, Uganda, RDC, u Burundi n’u Rwanda bagaragaje ko hari byinsh bamaze kunguka.

Julie Maeva uturuka muri Uganda ati “Ntaraza muri iyi nama nari mfite urujijo nibwiraga ko umuntu aje kugura imiti adafite urupapuro rwa muganga nkayimwima naba muhaye serivise mbi ariko nasobanukiwe ko nkwiye kumuganiriza nkamugira inama bitewe n’ikibazo afite.”

Bemeranyije ko bagomba kwirinda guha umuntu imiti itanditswe na muganga kuko ishobora kumugiraho ingaruka mbi.

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abahanga mu by’Imiti (Rwanda National Pharmacy Council), Dr. Raymond Muganga, yabagiriye inama yo kwita cyane ku masomo no guhora bihugura kugira ngo babashe guhangana n’imbogamizi bahura na zo.

Iyo nama mpuzamahanaga ibaye ku nshuro ya 10 yatangiye ku wa gatanu irasozwa kuri uyu wa gatandatu.

Yitabiriwe n’abarenga 150 bahuriye muri Galileo Stadium Hotel mu Karere ka Huye barimo abarimu bigisha ibya Farumasi muri kaminuza, inzobere mu by’imiti ndetse n’abahanga batandukanye bakora muri serivise z’ubuzima.

Abateraniye muri iyi nama bavuga ko hari byinshi batangiye kunguka
Abiga Farumasi baganiriye uko bakwitwara igihe baganwe n’umurwayi utoherejwe na muganga
Bahawe umwanya wo kungurana ibitekerezo ku cyarushaho guteza imbere umwuga wabo
Buri wese ushaka kugira icyo abaza yahabwaga umwanya
Wari umwanya wo gusangira ubunararibonye no kungurana ibitekerezo
Iyo nama mpuzamahanga yahuje abaturutse mu bihugu bya Cameroun, Uganda RDC, Kenya, u Burundi n’u Rwanda
Perezida w’abanyeshuri biga ibya Farumasi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ngabonzima Louis

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages