Abiga muri IPRC Kicukiro basuye urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi bitanu, rwahoze ari kiliziya. Basabwe kutiga bategura imigambi isenya igihugu n’irimbura abantu, nko gutegura intwaro zigamije guhitana abantu, n’ibindi dore ko bamwe muri bo bari bato, abandi bataravuka ubwo jenoside yabaga.
Abanyeshuri biga muri IPRC Kicukiro, bibumbiye mu itsinda ‘Intwari’ rigizwe n’abarokotse ndetse n’abaturutse mu miryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, basuye urwibutso rwa Ntarama rwahoze ari ikiliziya cyasengerwagwamo n’Abagatolika, ruza guhindurwa urwibutso rushyinguyemo imibiri ibihumbi bitanu bishwe mu 1994, bazizwa uko bavutse.
Uwitonze Bellancille ushinzwe kwakira abasura Urwibutso rwa Ntarama, yababwiye ko jenoside yateguwe, ati “Mwe ndabibona ko mwari mukiri bato abandi mutaravuka, ubwo jenoside yabaga. Ariko amateka y’igihugu agaragaza ko Jenoside yateguwe mbere, si ikintu cyatunguranye. Kugera aho byaje kuvamo gutwika Abatutsi, kubahiga aho bari hose, ugasanga nta burenganzira bafite mu gihugu cyabo bagamije kubica urw’agashinyaguro.”
Uwitonze akomeza ati “Mu rwego rwo kubabaza Abatutsi, leta yo ha mbere yabafashe baturutse hirya no hino mu gihugu ibimurira mu gace ka Bugesera ngo isazi yitwaga Tsetse n’izindi nyamaswa zabaga mu mashyamba ngo zibarye bapfe buhoro buhoro. Nyuma Abatutsi bagera ku bihumbi 5,000 bari barahungiye hano mu cyitwaga inzu y’Imana, biciwemo”.
Kagimbura Herve, Umuhuzabikorwa w’Itsinda ‘Intwari’, yabasabye kwiga bategura imbere habo, ati “Reka ubwenge mukomora mu ishuri budufashe guhindura Umuryango Nyarwanda kuko warangiritse. Urubyiruko ntirukwiriye kwiga rutegura gukora imihoro n’intwaro byo kwica abantu, cyangwa ngo rwige rutegura umugambi wo kumaraho abantu.”
Nyuma yo gusura urwibutso, abagize iri tsinda biyemeje gusakaza ubutumwa bwo kwiyubakira igihugu, kuko ngo biboneye ukuri kubyabaye.



















TANGA IGITEKEREZO