00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda barahwiturwa

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 19 April 2013 saa 06:09
Yasuwe :

Kuri wa 18 Mata, abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami riri i Kigali, abiga ubuvuzi n’abiga itangazamakuru, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basabwa guhindura amateka yakozwe na bamwe mu bakoraga umwuga w’itangazamakuru, aho bamwe bahembereye Jenoside.
Nyuma yo gukora urugendo rwamaze amasaha abiri berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali baturutse Camp Kigali, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Kigali, basobanuriwe uburyo (…)

Kuri wa 18 Mata, abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami riri i Kigali, abiga ubuvuzi n’abiga itangazamakuru, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basabwa guhindura amateka yakozwe na bamwe mu bakoraga umwuga w’itangazamakuru, aho bamwe bahembereye Jenoside.

Nyuma yo gukora urugendo rwamaze amasaha abiri berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali baturutse Camp Kigali, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Kigali, basobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwemo, ikoranwe ubugome, nyamara igizwemo uruhare n’abiyitaga injijuke, bamwe muri iyi Kaminuza.

Nyuma yo kunamira no gusura ahari amafoto y’abishwe, umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Kigali Rose Gasiberege, yatangaje ko nka Kaminuza ifite urubyiruko rw’injijuke, bafite inshingano yo kubazana ahantu nk’aha hari amateka ya Jenoside yabaye mu Rwanda, bityo bakahavana ubumenyi bageza ku banyarwanda kuko ari bo bayobozi b’ejo.

Gasiberege avuga ko by’umwihariko bafite abanyeshuri biga umwuga w’itangazamakuru, bityo bafite inshingano zo kuzana uru rubyiruko ku buryo ibyo bumva byakozwe na bagenzi babo, bahindura ayo mateka mabi.

Umwe mu banyeshuri waganiriye na IGIHE Olive Mukahirwa, yavuze ko nyuma yo gusura uru rwibutso, yabonye amafoto n’amashusho y’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati “Nk’uko tujya gusura bimwe mu bigize umurage w’u Rwanda, ni na ko nabonye ibyakozwe numva birenze kwemera.”

Yatangaje kandi ko nk’umunyamakuru, yiteguye guhindura amateka mabi avugwa ku banyamakauru bagize uruhare muri Jenoside, we nk’umuntu urebera abaturage akaba yiteguye kuzaharanira ko umwuga we wubaka igihugu aho kugisenya.

Aba banyeshuri n’abakozi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Kigali, bateye inkunga Urwibutso rwa Kigali, ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kandi bakaba biteguye kuzakomeza iki gikorwa kuko bamaze imyaka 2 gusa muri uyu mujyi.

Amafoto/Steven Ndizeye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages