Ibi Daniel IYAMUREMYE uyobora iri shuri ry’iya kure yabivuze ubwo abanyeshuri bigira muri Koleji y’Uburezi ku bufatanye na kaminuza yo mu gihugu cy’u Buhinde, bahabwaga impamyabushobozi zabo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2015.
Iyamuremye avuga ko ubu buryo bworohereza abiga, ariko ngo bagahura n’ikibazo cy’ubumenyi buke ku barimu no ku banyeshuri.
Agira ati”muri iyi gahunda, ibintu byose umuntu aba agomba kubikorera kuri internet, ibintu bamwe mu barimu batamenyereye, kuko twari tumenyere kwigisha mu buryo bwa kera, uhagarara imbere y’abanyeshuri”
Uretse ubumenyi bavuga ko budahagije mu gukoresha ikoranabuhanga, n’ibibazo bya internet itaboneka mu bice byose by’igihugu bibagonga mu kazi kabo.
Ubu buryo bwo kwiga kandi burimo n’ubukoresha amashusho, ‘Tele-Education’ ari nabwo abahawe impamyabushobozi bigagamo, ubuyobozi buvuga ko bukenera kuba uzi ibijyanye n’ikoranabuhanga cyane, ndetse ukagira internet yihuta.
Abanyeshuri 25 bahawe impamyabushobozi kuri uyu munsi, bigaga ku bufatanye bwa kaminuza yo mu Buhinde, Amity University, igirana na kaminuza y’u Rwanda mu kwigisha amasomo anyuranye mu byiciro bitandukanye bya kaminuza.
Kuva mu mwaka wa 2009, abanyeshuri 759 bamaze gusoza amasomo hifashishijwe iya kure ku bufatanya na Leta y’ubuhinde, yagiranye n’ibihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo. Aka gashami kandi kanyuzemo abanyeshuri 1620 bo mu Rwanda, bigishwa n’abarimu bo mu Buhindi.



















TANGA IGITEKEREZO