Abanyeshuri biga mu muri kaminuza n’amashuri makuru bafashwa n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG), baranenga uburyo inkunga bagenerwa ibageraho ikererewe, n’aho ibagereyeho ntibagirire akamaro nk’uko bikwiye, kubera imyenda myinshi baba bafite. Ubuyobozi bw’iki kigera ariko bwo buvuga ko inkunga batanga nabo baba bayigenewe.
N’ubwo aba banyeshuri basaba ko inkuru bagenerwa yazajya ubageraho ku gihe, Umuyobozi wa FARG Ing. Ruberangeyo Theophile we avuga ko uku gutinda atari bo biturukaho, ahubwo ngo bituruka muri Leta ibagenera iyi nkunga batanga ingana na 5% y’ingengo y’imari ya buri mwaka.
Ruberangeyo agira ati ”Amafaranga y’ingengo y’imari aza hashize amezi atatu abana barageze ku ishuri. Nyuma y’uko ingengo y’imari igiye ahagaragara Minisiteri y’Imari n’Igena Migambi imara ibindi byumweru bitatu itunganya ibintu bimwe na bimwe, nyuma ikaza kuduha amafaranga. Iyo amafaranga amaze kutugeraho hakorwa igenzura kugirango harebwe koko niba umwana ugiye guhabwa amafaranga yiga, amafaranga akabona kugera ku bana.”
Ruberangeyo yakomeje avuga ko nabo bazi iki kibazo, ati “Ntabwo tunaniwe gukora nk’umubyeyi w’umwana ngo tube twamuha amafaranga niturangiza tumubwire tuti akira n’urupapuro rw’aho nishyuriye amafaranga y’ishuri jya ku ishuri, ariko ntabwo byashoboka. Dutanga ubufasha natwe twagenewe.”
Nubwo abanyeshuri bafashwa na FARG baba bataka ko bahabwa ubufasha batinze, FARG ngo niyo ihabwa amafaranga byihuse kurusha abandi.
Ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye FARG ubu kirarihira abana basaga ibihumbi icyenda, biga muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO