Ni kenshi hagiye humvikana impinduka muri Kaminuza y’u Rwanda, aho wumva abanyeshuri bavuye mu ishami rimwe bakimurirwa mu rindi.Iziheruka ni iz’abimuwe i Nyagatare na Rusizi bajyanwa i Huye.
Kuri iyi nshuro bwo, hatahiwe abo muri CAVM (College of Agriculture, Animal Sciences and Veternary Medecine) mu gashami k’amashyamba, bagomba gusanga bagenzi babo i Busogo.
Ubusanzwe abigaga muri aka gashami ngo batangiye bigira i Busogo kuko ari naho ishami ryaho ryari riri ariko mu 2019 iri shami ryimuriwe i Huye kugira ngo abaryiga boroherwe no gukora ubushakashatsi mu ishyamba rya Arboretum.
Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza 2023, aba banyeshuri ni bwo bongeye kumva ko bagiye gusubira i Busogo aho abandi biga iby’ubuhinzi n’ubworozi biga.
Abarebwa n’iyi gahunda yo kwimuka ngo ni abanyeshuri 440 bo mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu w’agashami k’amashyamba kuko abo mu mwaka wa kane bo batarebwa n’iki cyemezo kuko bagiye kurangiza, mu gihe abiga mu mwaka wa mbere bo batangiriye umwaka i Busogo.
Abasabwa kwimuka bavuga ko bagowe cyane n’izi mpinduka zije mu mwaka hagati kuko bizabahombya cyane.
Umwe muri bo yagize ati "Hari bamwe baba barishyuye inzu amezi menshi; kongera kujya imbere ya ‘nyirinzu’ umusaba amafaranga y’ubukode ngo uragiye, si ko bose babyumva ngo bayasubize. Usibye icyo, hari nk’ibintu umuntu aba yaraguze atakwimura nk’agatanda, amabasi n’utundi, ibi biraduhungabanya rwose".
Mugenzi we na we yabwiye umunyamakuru ko i Huye yari amaze kuhubaka ubuzima bwamufashaga kwiga neza anashaka ikimubeshaho mu buryo bw’amafaranga kuko yari yarizeye ko ari ho azasoreza amasomo ye.
Yagize ati “Hari ibintu utahita wimura, urabona nko kwishingira kantine ngo ijye iguha inyunganizi igufashe kubaho uniga, si ikintu wasigira umuntu uwo ari we wese ngo akurebere, byanze bikunze uba ugiye guhomba kuko aho tuzimukira ntiwahita usubiza ibintu mu buryo ako kanya".
Ni ukurengera ireme ry’uburezi
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda na bwo bwemera ko iki cyemezo cyaje gitunguranye ariko kikaba kiri mu nyungu z’abanyeshuri kugira ngo bige neza begereye ubuyobozi bwabo bityo babone uburezi bufite ireme, aho bazaba begeranye n’abarimu babo ndetse n’abayobozi ba Koleji.
Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yo gusubizwa i Busogo kw’aba banyeshuri imaze iminsi itekerezwaho ariko ntihite ishyirwa mu bikorwa.
Yakomeje avuga ko bakimara kwemeza iyimuka ryabo bahise babakoresha inama kugira ngo bumve ibibazo bafite bazabafasha, aho ngo biyemeje kuzabunganira mu rugendo bava i Huye kugera i Musanze ariko kandi bakaba bemera ko koko bitunguranye.
Kabagambe akomeza avuga ko ku banyeshuri bari barishyuye amacumbi muri Kaminuza bazasubizwa amafaranga kandi ko hari gutegurwa andi muri Koleji ya Busogo. Kugeza ubu ngo bamaze kubona agera ku 100 bityo akazafasha abimuka.
Yongeraho ko n’undi wese wagaragaza ikibazo cyihariye yamenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza bakamufasha.
Ku cyo kuba abanyeshuri bongeye kujya kure ya Arboretum bari berimutse begera, Kabagambe yavuze ko nta kibazo kizabamo kuko bazajya bayisura mu ngendoshuri zisanzwe zitegurwa n’ishuri.
Mu 2013 ni bwo amashuri makuru ya leta yahujwe akibumbira muri Kaminuza y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!