Ni ubutumwa baherewe mu rugendoshuri bakoze kuri uyu wa Mbere, rugamije kubaha ubumenyi ku gutuza neza abaturage mu Rwanda by’umwihariko abo mu duce tw’icyaro na politiki n’amategeko ajyanye n’ingamba za leta mu gushyiraho imiturire iboneye no guhangana n’imbogamizi zikigaragara.
Nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, aba banyeshuri bahawe ishusho y’uburyo u Rwanda rwatangiye urugendo rwo gutuza abaturage mu midugudu mu kurushaho kubarindira umutekano no guteza imbere imibereho yabo.
Minisitiri Gatete yavuze ko ibikorwaremezo bikomeje kugira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda kuko biri mu bitanga imirimo ku mubare munini w’abaturage, bikaba n’ikirango cy’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Yongeyeho ko uruhare rw’Ingabo z’Igihugu mu kubaka ibikorwaremezo rushimangira isano iri hagati y’imiturire myiza n’umutekano w’abaturage.
Ati “Abantu bakeneye umutekano ni abaturage, iyo imiturire yabo ari mibi bigira ingaruka ku mutekano. By’umwihariko ku Rwanda, iyo tugiye kubaka imidugudu y’icyitegererezo dukorana n’ingabo z’igihugu binyuze muri ‘Reserve Forces’ kandi bo si kimwe n’ibindi bigo biharanira inyungu.’’
Aba banyeshuri baturuka mu bihugu 12 byo ku Mugabane wa Afurika bari mu masomo ya gisirikare amara umwaka umwe. Mu mezi 12 biga amasomo arimo n’ayo kugira uruhare mu iterambere ry’ibikorwaremezo bifasha abaturage gutura neza, mu buryo bubafasha kugira umutekano usesuye.
Biteganyijwe ko aba banyeshuri bazazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu bahabwa amasomo ari mu ngeri zitandukanye zijyana n’uburyo bwo kurinda umutekano w’abaturage no kubatabara aho bibaye ngombwa.
Uru rugendoshuri rufite insanganyamatsiko igira iti “Isuzuma rya politiki y’igihugu y’imiturire iganisha ku iterambere rirambye mu Rwanda.”
Abanyeshuri 46 bahawe ubumenyi ni abo mu cyiciro cya munani cy’amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu gisirikare, barimo n’abahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amasomo ya gisirikare.
Aba banyeshuri baturutse mu bihugu 12 aribyo Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Rwanda, Sénégal, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia. Abarimu babigisha bakomoka mu bihugu birimo Ghana, Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubakwa imidugudu y’icyitegererezo 213. Abaturage 67% bose batuye ahantu hateguriwe guturwa ndetse inzu 7 600 zigenewe abafite amikoro aciriritse zamaze kubakwa.
Imiryango 102 744 yari ituye mu buryo butatanye n’indi 5 105 yari ituye mu manegeka yimuriwe mu midugudu y’icyitegererezo.

















Ibitekerezo 0