Iri tsinda rigizwe n'abanyeshuri 45 bari guhabwa amasomo y’imiyoborere mu nzego bakoramo azwi nka 'Junior Command and Staff Course'. Barimo Abanyamalawi babiri, abakozi ba RCS batatu, abakozi ba RIB batanu n'abapolisi.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imidari n’impeta byishimwe, CHENO, Rwaka Nicolas, yagaragaje ko umuco w'ubutwari mu Rwanda utacitse.

Ati "Umuco w'ubutwari ntiwacitse, ahubwo nubu twagira intwari bitewe n'ibikorwa yakoze. Aho ngaho twabasabaga ko nk’abakora mu nzego z’umutekano bakwiye kurangwa n’ubutwari mu mikorere no mu migenzereze yabo. Indangagaciro z’ubutwari zibafashe kuzuza inshingano zabo."

Yagaragaje ko kuri ubu u Rwanda rufite ibyiciro bitatu by'intwari, kandi ko umuntu ashobora kuba intwari akiriho nubwo hari icyiciro gishyirwamo intwari zatabarutse.

Ati "Buri wese yemerewe gutanga umukandida yagira intwari, ibikorwa yakoze n'impamvu yifuza ko agirwa intwari, ariko nta muntu wemerewe kwitangaho umukandida."

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko kuba buri mwaka bamwe mu banyeshuri bakora mu nzego z’umutekano bafata umwanya bagasura igicumbi cy’intwari, bitanga umusaruro kuko byongera kububakamo umuco w’ubutwari bukomoka kuri bagenzi babo bitangiye igihugu.

Umwarimu mu Ishuri rikuru rya Polisi, CSP Antoine Munyampundu, yashimangiye umurava n’indangagaciro zaranze abitangiye igihugu, asaba abanyeshuri be guharanira ko batera ikirenge mu cyazo.

Yasabye ko buri wese akwiye kuba intwari mu byo akora, ndetse n’imiryango ibakomokaho ikarangwa n’ibikorwa by’ubutwari bitangira igihugu.

Uretse gusura igicumbi cy’intwari z’u Rwanda, aba bapolisi banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n'Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byose bikorwa mu rwego rwo kubazamurira imyumvire nk’abakora mu nzego z’umutekano no kongera kugaragarizwa umuhate abitangiye igihugu bakoranye, kugira ngo kibe kigeze aho kiri uyu munsi.

Kugeza ubu hari gahunda yo kuvugurura Igicumbi cy’Intwari, ku buryo habaho gutandukanya imva n’ibimenyetso mu gufasha abahasura gusobanukirwa neza amateka.

Basobanuriwe agaciro ko kugira urwibutso rw'umusirikare utazwi
Basobanuriwe agaciro ko kugira urwibutso rw'umusirikare utazwi
Beretswe ibice bitandukanye bigize Igicumbi cy'Intwari
Beretswe ibice bitandukanye bigize Igicumbi cy'Intwari
Abitabiriye uru rugendo bagaragarijwe uburyo intwari zemeye guhara ubuzima bwazo zikitangira u Rwanda
Abitabiriye uru rugendo bagaragarijwe uburyo intwari zemeye guhara ubuzima bwazo zikitangira u Rwanda
Aba bapolisi bagaragaje inyota yo kumenya amateka y'u Rwanda
Aba bapolisi bagaragaje inyota yo kumenya amateka y'u Rwanda
CSP Antoine Munyampundu yashimangiye umurava n’indangagaciro byaranze abitangiye igihugu, asaba abanyeshuri guharanira gutera ikirenge mu cyazo
CSP Antoine Munyampundu yashimangiye umurava n’indangagaciro byaranze abitangiye igihugu, asaba abanyeshuri guharanira gutera ikirenge mu cyazo
Rwaka yasangije aba banyeshuri bimwe mu byaranze Intwari z'u Rwanda
Rwaka yasangije aba banyeshuri bimwe mu byaranze Intwari z'u Rwanda
Muri aba banyeshuri harimo n'abanyamahanga
Muri aba banyeshuri harimo n'abanyamahanga
Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma y'uyu muhango
Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma y'uyu muhango

Amafoto: Yuhi Augustin