Ni nyuma y’uko abanyeshuri bo muri GS Cyato mu Karere ka Nyamasheke bagaragaje ko baterwa ipfunwe no kuba baturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bakaba batarayisura na rimwe bitewe n’uko nta mikoro bafite.
Ndatimana Jean Marie Vianney wiga mu mwaka wa 5 mu ishami ry’indimi yavuze ko agize imyaka 20 abonera Nyungwe ahirengereye atarayinjiramo.
Ati "Biterwa ni uko kuyisura bisaba amafaranga kandi twe ntayo dufite turi abanyeshuri".
Manirafasha Nolly wiga mu mwaka wa Gatandatu, mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG) yavuze ko kuba badakora ingendoshuri bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi bahabwa.
Ati "Hari igihe batubaza ibibazo bijyanye n’ibidukikije ugasanga ntabyo dukoze. Urugero bakubajije canopy, ntuzi n’aho iri kandi uturiye pariki. Byaba byiza ababishinzwe badufashije tugasura pariki byadufasha kwigisha abaturage kwirinda kwangiza ibidukikije kuko bizana amadovize iyo abakerarugendo baje kubisura".
Abanyeshuri bavuze ko mu gihe bafashwa kubona ingendoshuri muri Pariki byabafasha kumenya amoko anyuranye y’ibimera, inyamaswa ndetse bakamenya mu buryo buboroheye imigezi itandukanye iboneka mu Rwanda.
Umukozi wa RDB, ushinzwe guhuza pariki z’igihugu n’abaturage bazituriye, Mbabazi Marie Louise yasabye abayobozi b’uturere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bituriye pariki gutegura ingendoshuri abana bagasura za pariki.
Ati "Kugira ngo umuntu ature kuri pariki atazi ibirimo biba bibabaje. Ni muri urwo rwego dusaba abayobozi b’uturere kuvugana n’abayobozi b’amashuri aturiye pariki bakabwira abana, bagafata gahunda yo gusura parike. Ibyerekeye ingendo n’ibindi byose birareba parike".
RDB yavuze ko ishaka ko abana bose biga mu mashuri aturiye parike, basura pariki. Ibi ngo bizafasha kugira ngo abana bakure biyumvamo parike, ba rushimusi bacike burundu.
Mu Rwanda hari pariki zirimo iya Nyungwe, iy’Ibirunga, Pariki ya Gishwati Mukura na Pariki y’Akagera.
Pariki y’ibirunga na Pariki ya Nyungwe zibonekamo amoko anyuranye y’inyamaswa zirimo izifite imiterere ijya kumera nk’iy’abantu (primates), by’umwihariko pariki y’ibirunga izwi cyane ku ngagi. Pariki y’Akagera ibonekamo inyamaswa eshanu nini arizo intare, inzovu, inkura, imbogo, n’imvubu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!