00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga mu mashuri y’ubumenyingiro bageze kuri 31%; ni gute intego ya 60% mu 2024 izashoboka?

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 18 December 2021 saa 06:31
Yasuwe :

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwisanga ku isoko ry’umurimo, Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2024, nibura 60% by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazaba biga imyuga n’ubumenyingiro, kuko byamaze kugaragara ko abafite ubu bumenyi boroherwa no kubona akazi cyangwa se bakakihangira.

Leta yakoze byinshi birimo kuvugurura inzego zireberera amashuri y’ubumenyingiro, aya mashuri na yo ahabwa ibikoresho ndetse aranongerwa.

Nubwo bimeze bityo ariko, kugeza ubu abanyeshuri bari mu mashuri yisumbuye biga ubumenyingiro baracyari bake ugereranyije n’intego igihugu cyihaye, aho bageze kuri 31% mu gihe habura imyaka ibiri gusa kugira ngo intego ya 60% ibe igezweho.

Mu Nama nyunguranabitekerezo ikorwa buri gihembwe, Urwego rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, Rwanda TVET Board (RTB), rwahamagaje abafatanyabikorwa barimo inzego za Leta, iz’abikorera ndetse n’abaterankunga kugira ngo hagarukwe ku byagezweho muri uyu mwaka ndetse na gahunda ziteganyijwe mu mwaka utaha.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board (RTB), Paul Umukunzi, yavuze ko ibimaze kugerwaho bishimishije ariko avuga ko hakiri byinshi bikenewe gukorwa.

Ati “Tugeze ku ntera nziza kuko turi kuri 31%, bisaba byinshi birimo amashuri, ubu yarateguwe kandi turi kugenda tuyongera. Ubu ikituraje ishinga ni ukugenda duhuza ireme ritangirwa muri ayo mashuri, ari na byo turi kugenda tuganiraho muri iyi nama, nizeye ko uko dukomeza kugenda dutera intambwe, mu myaka ibiri iri imbere bishobora kuzagerwaho.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko Leta iri gushyira imbaraga mu gushaka ibikoresho bikenerwa cyane mu mashuri y’ubumenyingiro, ati “Kwigisha mu myuga bisaba ibikoresho, abanyeshuri biga banakora kandi bakigira ku bikoresho bazakoresha mu kazi. No mu mashuri yacu turi kugenda tuvugurura ibikoresho byacu, ni ibintu bisaba ubushobozi ariko Leta y’u Rwanda ishyiramo ubushobozi bwinshi cyane, kandi tugira n’abandi bafatanyabikorwa n’abandi bikorera, icyo dukora ni ukureba aho ikoranabuhanga rigeze, kugira ngo tuzane ibikoresho bijyanye na ryo.”

Yashimangiye ko imyuga n’ubumenyingiro ari ishingiro ry’ahazaza kuko ubushakashatsi bwerekanye ko mu myaka iri imbere, imirimo icyenda mu 10 izajya iba ikenewe ku isoko ry’umurimo, izajya iba ari imyuga n’ubumenyingiro, ati “Ejo hazaza nta muntu uzajya akubaza ngo wize iki? Ahubwo azajya akubaza ati ‘uzi gukora iki mu maboko yawe?’ Unarebye aho ikoranabuhanga rigana.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board (RTB), Paul Umukunzi, yavuze ko amashuri y'ubumenyingiro ari gutera imbere

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko abumva kwiga imyuga ari ukwishyiriraho umupaka bibeshya, avuga ko umuntu ashobora kuminuza muri iki cyiciro. Ati “Dufite amashuri yigisha ubumenyi buri tekinike, aho umunyeshuri ashobora guhera mu mashuri yisumbuye, akazamuka muri kaminuza, yanabishaka akazamuka mu byiciro byo hejuru ariko ari kwiga ibintu biri tekinike.”

Yanasobanuye kandi ko hari n’andi masomo ashobora kwiga mu gihe gito, gishobora kuva ku mezi kuzamura “Aho wakura ubumenyi buhita bukujyana ku isoko ry’umurimo…dukomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’ibyo dukora.”

Imyumvire iracyari imbogamizi

Uyu muyobozi yavuze ko kimwe mu bibazo by’amashuri yigisha ubumenyingiro ari imyumvire y’abantu bataraha agaciro imyuga y’ubumenyingiro.

Ati “Hari ikibazo cy’imyumvire itarahinduka neza ari na yo turimo kugerageza guhindura kugira ngo abanyeshuri n’ababyeyi bumve ko umuntu ufite ahazaza heza ari umuntu ufite ubumenyingiro, ubasha gukoresha amaboko ye.”

Iki kibazo cy’ubumenyingiro kandi cyagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Dr. James Gashumba, wavuze ko “Tugifite ikibazo cy’imyumvire y’abantu batarumva ko umuntu yabaho neza yarize ubumenyingiro.”

Icyakora uyu muyobozi yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko hari impinduka ziri kubamo, kuko nk’umubare w’abifuza kwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro wiyongera buri mwaka nk’aho mu mwaka ushize wari wageze kuri bihumbi 11, mu gihe iri Shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 3.500 gusa.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko hari gushyirwaho gahunda yo kuzamura impamyabushobozi zitangwa ku bantu bize ubumenyingiro, ku buryo umuntu ashobora kwiga kuva ku rwego rwa Bachelor, Masters na PhD.

Yashimangiye ko hashyizweho Ishuri ryo kwigisha abarimu muri ba TVET, ryitwa ‘Rwanda TVET Trainer Institute’, ari na ho hazava abarimu bigisha imyuga, ati “Aho niho tuzakura abigisha imyuga, babikora babishoboye kuko na bo ari byo bize.”

Yasobanuye ko ikibazo cy’abarimu kikiri ingorabahizi, ati “Ubu abarimu hafi ya bose baba barize mu mashuri asanzwe, icyo dushaka ni uko abarimu baba barize imyuga, icyo cyari ikibazo kitubangamiye, kinatuma abanyeshuri bacu bagiraga ikibazo ku isoko ry’umurimo.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko Minisiteri y’Uburezi iri gushaka amafaranga azakoreshwa mu kongera ubushobozi bw’amashuri binyuze mu guteza imbere aho abanyeshuri bimenyerereza umwuga.

Abafatanyabikorwa ba RTB bari bitabiriye iyi nama
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Dr. James Gashumba, yavuze ko Leta iri guteza imbere amashuri y'ubumenyingiro mu gihugu
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board (RTB), Paul Umukunzi, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, Dr. James Gashumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages