Iri koranabuhanga bise ‘Weather Outlook’ rijya muri telefone zifite ikoranabuhanga rya Android, barimuritse kuri uyu wa 17 Ukuboza 2019, nyuma y’amezi atandatu bahugurwa ku gukora imbuga za internet n’application.
Umwe mu bakobwa bakoze iyi Application witwa Murenzi Raissa, yabwiye IGIHE ko ‘Weather Outlook’ bakiyinonosora ariko kuyikoresha bizajya bisaba umuntu kuba afite telefone igezweho kandi ifite internet, akayimanura kuri Play Store.
Amaze kuyishyira muri telefone, izajya itangira kumuha amakuru amusobanurira niba uwo munsi haza kugwa imvura, hirirwa umucyo cyangwa ikibunda akaba yafata umwanzuro wo kwitwaza umutaka, umwenda w’imbeho cyangwa kuwureka bitewe n’uko hirirwa.
Ati “Hari ubwo ushobora kugenda wagera iyo ugiye imvura ikagwa wenda nta mupira cyangwa umutaka watwaye, wenda ugira ibibazo by’ubuhumekero kubera imvura n’imbeho. Icyo iyi application igiye gukemura ni uko izajya itanga amakuru ya buri masaha atatu.”
Yakomeje agira ati “Ikakwereka uko ikirere kiba kimeze kandi mu buryo bwumvikana, iti wenda aya masaha haraba hari imvura nke, cyangwa nyinshi witwaze ibi n’ibi... Byose uzajya ubibonaho inakwereke n’imyenda wakitwaza uko iteye.”
Yasobanuye ko igihe imvura iri bugwe izajya isobanurira abantu bakitwaza umutaka haba hari bwirirwe ikibunda, ikababwira kwitwaza imyenda y’imbeho.
Ati “Twayitekereje mu rwego rwo gufasha abagira indwara z’ubuhumekero bakunda guhura n’icyo kibazo batiteguye.”
Yavuze ko imishinga bakora itanga icyizere ko abakobwa nabo bashoboye gukora imishinga y’ikoranabuhanga kandi yagira uruhare mu guteza imbere abayikoze no guteza imbere igihugu muri rusange.
Iyi Application bamaze ibyumweru bitatu bayikora, ntabwo barayishyiraho akadomo kuko bacyakira ibitekerezo by’abantu ku byo bayinonosoraho. Nimara gushyirwa ku isoko, izajya ikoreshwa nta kiguzi umuntu yatswe.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ikigo Moringa, gitanga aya mahururwa, Kamariza Raissa, yavuze ko umukobwa umaze guhabwa aya mahugurwa aba afite ubushobozi bwo gukora porogramu ya mudasobwa na telefone iyo ariyo yose.
Ati “Turacyari hasi muri uru rwego rwo gukora porogaramu. Aba banyeshuri rero bafite ubushobozi bwo kuzamura urwo rwego mu Rwanda, bagakora application zituma abantu babasha kwisanzura.”
Umuyobozi w’umushinga WeCode mu ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu rugaga rw’abikorera (PSF, ICT Chamber), Uwineza Yvette, yavuze ko ugamije kuzamura umubare w’abagore bakora mu mishinga y’ikoranabuhanga bigaragara ko ukiri hasi mu mashuri no ku isoko ry’umurimo.
Ati “Imibare ihari igaragaraza ko akenshi usanga mu mashuri bari mu bijyanye n’ikoranabuhanga abakobwa batarenga 30%.”
Abakobwa 48 bakoze imishinga mu matsinda 10, ni icyiciro cya kabiri cy’abahuguwe muri gahunda ya WeCode aho muri rusange hamaze guhugurwa abasaga 160 guhera mu 2018.



















TANGA IGITEKEREZO