Umushoramari Sina Gerard, washinze iki kigo avuga ko intego ye ari ukubaka abaturage bafite ubumenyi buhagije mu buhinzi n’ubworozi bukabatunga ndetse bugatunga n’abandi.
Aganira na IGIHE yagize ati “Intego yanjye ni uguharanira umwana uzarangiza iby’ubuhinzi n’ubworozi nkurikije uburyo ategurwa, ntagomba kuba umushomeri kandi ntagomba kwirirwa yandika ngo yabuze akazi ahubwo ateguwe ku buryo nawe atanga akazi’’.
Yongeyeho ko abanyeshuri biga iby’ubuhinzi n’ubworozi muri iki kigo bagira n’amahirwe adasanzwe yo kubona ibyo biga bitewe n’inganda zibakikije, zibyaza umusaruro ibituruka ku buhinzi n’ubworozi.
Sina ati “Tworoye inka, ihene, intama, inkoko, ingurube bifasha abanyeshuri gusobanukirwa uburyo avurwa, abagwa n’uburyo abyazwa umusaruro nko kuyakoramo amasambusa, ama Brochettes (Mushikake).’’
Yakomeje avuga ko intego atari uko bazajya biga mu Rwanda ahubwo ko bazanogoga amahanga bajya guhaha no kongera ubumenyi bazajya baba bahawe.
Ati “Turateganya ko mu mwaka wa 2022 tuzaba dufite abana bafite impamyabumenyi z’ikirenga ‘Doctorat’ bakomora aho twabakuye mu giturage badafite ibyo kwiga, ariko barahanitse baragiye kwiga i Burayi.
Intego yanjye ni uko umwana urangije muri iki kigo azajya azenguruka Isi nk’uko akabanga, agashya n’akarusho bizenguruka amahanga bitewe n’ubumenyi azaba afite.
Iri shuri rigizwe n’amashuri y’inshuke, abanza n’ay’isumbuye rifite ishami rya Tecnical School Sina Gerard ryigisha ibijyanye n’ubuhunzi n’ubworozi.
Uruganda rw’Urwibutso ruri muri Expo 2015 ku nshuro ya 18 i Gikondo rufite udushya twinshi turimo Akabanga gakozwe mu mavuta ya Olive, Agashya gakomoka ku nanasi katagira isukari, Kawunga izwi ku izina ry’Akanozo.
Sina Gerard avuga ko ku giciro gito bidasanzwe uwasuye Urwibutso muri Expo atahana byose yifuza kandi ku mafaranga macye.
Andi mafoto ya Ese Urwibutso muri Expo2015: Mukande hano
Amafoto: Jean Bizimana



















TANGA IGITEKEREZO