Ni igikorwa cyashibutse ku gitekerezo cy’abanyeshuri bavuga ko nk’umuhanzi bakunze gutaramana mu bihe bitandukanye bamufiteho urwibutso rukomeye bityo bagomba no kuzirinaka ibyo yabasigiye.
Serge Nahimana uhagarariye ishami ry’umuco mu kigo cya Green Hills Academy aganira na IGIHE yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa n’ibigwi uyu muhanzi yasize.
Ati “Kugira ngo bitegurwe byari igitekerezo cy’abanyeshuri bavuz bati reka dutegure umunsi wo kwibuka Buravan twizihize ibikorwa bye no guha agaciro ibyo yasize kuko bitanga urugero rwiza ku rubyiruko.”
“Buravan ni umuhanzi benshi mu banyeshuri bafatiraho icyitegererezo nubwo yatuvuyemo hakiri kare , abana rero bumvaga ko aringobwa gutegura umunsi wo kumwizihiza, cyane ko ibikorwa yakoze atari ibyo kubika gusa bigomba kuvugwa no kuzirikanwa mu mpande zose.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko Buravan ari umuhanzi baha agaciro cyane nk’umuhanzi uri mu mitima y’abantu benshi kuri ubu no mugihe kizaza.
Abo mu muryango wa Yvan Buravan bitabiriye iki gikorwa barimo ababyeyi be, mukuru we na mushiki we, bavuga ko bishimiye cyane iki gitekerezo cy’aba banyeshuri.
Bemeza ko ibi bikorwa bikomeje kubereka urukundo umuryango ufitiwe n’abantu b’ingeri zose bari hirya no hino.
Muri uyu muhango abanyeshuri baririmbye bimwe mu bihangano bya Yvan Buravan bamurika n’imivugo itandukanye ivuga ibigwi by’uyu muhanzi.
Hatambukijwe kandi amashusho y’abantu batandukanye bavuga ku buzima bwa Buravan, abana babashije guhura nawe biga muri iki kigo bavuga ko hari byinshi bigiye kuri uyu muhanzi birimo kugira urugwiro ,gukunda igihugu n’ibindi.
Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko icyo bwibukira kuri Yvan Buravan ari uburyo yataramiye abanyeshuri mu buryo budasanzwe mu gitaramo bakora ngaruka mwaka cyo kwizihiza umuco giheruka muri Werurwe uyu mwaka.
Muri iki gitaramo Buravan yishimiwe cyane n’abanyeshuri ku rwego rwo hejuru ku buryo n’ubu urwibutso yabasiye baruhorana ku mutima nk’umuhanzi bakunze gutarama kenshi mu bihe bitandukanye.
Ku wa 17 Kanama ni itariki abakunzi b’umuziki nyarwanda bamenyeho inkuru y’incamugongo ibamenyesha urupfu rw’umuhanzi Burabyo Dushime Yvan waguye mu Buhinde azize Kanseri y’impindura. Yashyinguwe ku wa 24 Kanama 2022 mu irimbi rya Rusororo.
Green Hills Academy (GHA) ni ishuri ry’ababyeyi, ryatangiye mu 1997 ritangirana abanyeshuri 130, ubu rishinzwe rimaze kwigamo abarenga 1500 baturuka mu bihugu birenga 60 byo hirya no hino ku Isi.
Amashusho ubwo Yvan Buravan aheruka gutaramira muri iki kigo



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!