00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga muri Kaminuza bemeza ko hari imico mibi bakijijwe n’itorero

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 5 January 2015 saa 09:56
Yasuwe :

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko kuba babanza guca mu itorero bibafasha guhindura imyumvire, bakareka kwitwara nabi nkuko byagiye bivugwa kuri bakuru babo bize muri Kaminuza mu bihe byo hambere.
Ibi byagarutsweho n’abiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, basuwe na Guverineri w’intara y’amajyepfo muri iyi minsi ishize.
Guverineri Alphonse Munyentwari yashimye imyitwarire y’abiga muri Kaminuza muri iki gihe ko baciye ukubiri n’agasuzuguro ndetse n’urugomo (…)

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko kuba babanza guca mu itorero bibafasha guhindura imyumvire, bakareka kwitwara nabi nkuko byagiye bivugwa kuri bakuru babo bize muri Kaminuza mu bihe byo hambere.

Ibi byagarutsweho n’abiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, basuwe na Guverineri w’intara y’amajyepfo muri iyi minsi ishize.

Guverineri Alphonse Munyentwari yashimye imyitwarire y’abiga muri Kaminuza muri iki gihe ko baciye ukubiri n’agasuzuguro ndetse n’urugomo byarangaga bamwe mu bigagaga muri Kaminuza mbere ya 1994.

Guverineri Munyentwari ati “Icyo twishimira ni uko usigaye uza gutanga ikiganiro ukabona abanyeshuri barakurikiye, bateze amatwi, babaza ibibazo. Mbere abantu barabitinyaga, hari abitwaga “abakonari” bavugirizaga induru utanga ikiganiro bakamubuza kuvuga, n’umuyobozi wa Kaminuza rimwe na rimwe nawe bakamuvugiriza induru ntacyo bikanga”.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo ashima ko kuri ubu abanyeshuri ba Kaminuza basigaye bakurikira gahunda z’igihugu bakamenya ibyubaka u Rwanda n’ibiruha icyerekezo cyiza, bakaba aribyo bakora.

Bamwe muri aba banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye babwiye IGIHE ko nyuma yo kumenya amateka yaranze u Rwanda n’ibyagiye bikorwa na bakuru babo bitari byiza, bahisemo gushyira hamwe bagakora ibyiza batojwe n’itorero ry’igihugu, bagamije kubaka no kugaragaza isura nziza ya Kaminuza yangijwe na bamwe muri bakuru babo bayizemo hambere.

Umwe mu banyeshuri witwa Ndahiro Vianney ati “Byo bamwe muri bakuru bacu bakoraga twabyumvaga nabi, ni ibintu bisenya ntago byubaka, ubu nta rugomo rukiba muri kaminuza cyangwa agasuzuguro; iyo hari umuntu uje gutanga ikiganiro twese dutega amatwi tugakurikira nkuko twatojwe umuco n’ubutore”.

Niyigena Kamanzi Apponairie “Tugendeye ku buyobozi buriho budutoza umuco mwiza no kubahana, nk’abanyeshuri icyo dukora ni ukugaragaza isura nziza ya Kaminuza kugira ngo barumuna bacu nabo babonereho bazakure bazi gukora ibyiza, bumva ko muri kiaminuza ari ahantu heza ho guhaha ubwenge, atari aho kwigira uburara n’imico mibi”.

Uster KAYITESI umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, avuga ko iyi myitwarire iranga abiga muri Kaminuza muri iki gihe, igaragaza umusaruro mwiza w’itorero ry’igihugu.

Ati “Turishimira ko abana dufite bafite umuco; kandi ntago butangaje kuko ni abana banyuze mu itorero ry’igihugu. Biragaragara ko ingamba Leta yafashe yo kubarera no kubahugura irimo gutanga umusaruro mwiza.”

Ari abanyeshuri n’abayobozi bavuga ko hambere byari ikibazo ku Rwanda, kuba abitwaga injijuke aribo batangaga urugero rubi mu muryango Nyarwanda.

Kuri ubu kugirango habeho impinduka leta y’u Rwanda ikaba ibigiramo uruhare, aho abasoje amashuri yisumbuye bitegura kujya muri kaminuza, banyuzwa mu itorero ry’igihugu bakigishwa umuco w’umunyarwanda uboneye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages