Mu bihe binyuranye, abashakashatsi bakunze kugaragaza ko urwego rw’ubushakashatsi mu Rwanda rukiri hasi bitewe n’uko abitabira kubukora ari mbarwa.

Mu Ugushyingo umwaka ushize, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Ndagije Charles, akaba n’umwe mu bakoze inyigo igaragaza uko ubushakashatsi buhagaze mu nzego zitandukanye mu Rwanda, yavuze ko basanze abakora ubushakashatsi badahagije.

Yagize ati “Mu burezi twasanze abakora ubushakashatsi ku mwaka ari 89, mu nzego z’ubuyobozi dusanga ari 40, mu nzego z’abikorera twasanze bagera kuri 50.”

Nyuma yo kubona ibyo, Kaminuza ya Kigali yateguye inama mpuzamahanga igamije gutegura abanyeshuri bayigamo kugira umuco wo gukora ubushakashatsi, ariko hibandwa ku gukemura ibibazo abaturage bafite.

Atangiza ku mugaragaro iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye ku wa 1 Werurwe, ihuriwemo n’abaturutse mu Buhinde, u Buholandi,Oman, Afurika y’Epfo, Kenya, Uganda n’u Rwanda , Afrika Philbert Uhagarariye inama y’ubuyobozi y’ iyi kaminuza, yagize ati” Iyi nama twayishyizeho twitegura umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bacu 700 bazazihabwa ku itariki ya 10 Werurwe 2017. Mbere yo gutanga izo mpamyabumenyi, twakereje gutegura iyi nama kugira ngo dukomeze gutegura cyane abakiri kwiga hano ku kamaro ko gukora ubushakashatsi bukemura ibibazo sosiyete ifite.”

“Abari hano baragaragaza ibiri mu bushakashatsi bwabo kugira ngo dutume abanyeshuri bacu bumva ko kwiga atari ugusoma gusa ibiri mu bitabo ahubwo bamenye ko bagomba gukora ubushakashatsi ndetse bakanategura ibyo bazakoraho mu gihe kizaza, ku buryo koko bwatuma igihugu cyacu kirushaho gutera imbere.”

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ivuga ko kugira ngo abakora ubushakashatsi biyongere ndetse n'ireme ryabwo ribe rifatika, bikwiye kujya bitozwa abana bakiri mu mashuri abanza kugira ngo bakure bifitemo uwo muco.

Umuyobozi ushinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga n'ubushakashatsi muri iyi minisiteri, Dr Marie Christine Gasingirwa, aganira na IGIHE muri Mutarama 2016, yagize ati “Igiti kigororwa kikiri gito, ubushakashatsi nibutangira hakiri kare bizatuma abanyeshuri bagera muri za kaminuza bafite ubumenyingiro bityo ubushakatsi bwongererwe ireme.”

Ku ruhande rw’Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali ku ruhare rwabo mu bushakashatsi, Murebwayire Agnes wiga mu cyiciro cya gatatu yagaragaje ko guhura n’abandi bashakashatsi n’abarimu birimo inyungu nyinshi ku bifuza gutera imbere.

Ati” Icyo navuga ni uko guhura n’abandi bashakashatsi biba bikenewe kuko mugaragaza ingorane muhura nazo n’uburyo mwazishakira umuti kuko tuba tunari kumwe n’abarimu baminuje babifiteho inyunganizi.”

Prof Anik Kumar wo muri Kaminuza ya Delhi mu Buhinde yasangije abitabiriye iyo nama ku bushakashatsi bwe bugaragaza imbogamizi ziri mu bucuruzi buhuriweho n’abagize urugo ndetse asaba abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali gushaka igisubizo.

Yagaragaje ko ari ibintu byeze hose mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, aho usanga ubucuruzi buhuriweho n’umugabo,umugore ndetse n’umwana ku buryo imicungire yabwo iba idahamye.

Iyi nama mpuzamahanga yateguwe na Kaminuza ya Kigali, ku bufatanye n’iya Delhi mu Buhinde ndetse na Kaminuza yigisha iby’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Namibia (Namibia University of Science and Technology).

Afrika Philbert(hagati) yavuze ko bateguye iyi nama bagamije gukundisha abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali gukora ubushakashatsi bukemura ibibazo by'abaturage
Afrika Philbert(hagati) yavuze ko bateguye iyi nama bagamije gukundisha abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali gukora ubushakashatsi bukemura ibibazo by'abaturage
Iyi nama yitabiriwe n'abaturutse muri kaminuza zo mu Buhinde
Iyi nama yitabiriwe n'abaturutse muri kaminuza zo mu Buhinde
Dr Nkurunziza Prosper, umuyobozi w’Ishami ry’Icungamutungo n’Ubucuruzi muri Kaminuza ya Kigali, avuga ko umunyeshuri wa kaminuza ari ukemura ibibazo bya sosiyete arimo
Dr Nkurunziza Prosper, umuyobozi w’Ishami ry’Icungamutungo n’Ubucuruzi muri Kaminuza ya Kigali, avuga ko umunyeshuri wa kaminuza ari ukemura ibibazo bya sosiyete arimo
Abitabiriye iyi nama bunguranye ibitekerezo by'uko abanyeshuri bajya bakora ubushakashatsi bugamije gukemura ibibazo sosiyete ifite
Abitabiriye iyi nama bunguranye ibitekerezo by'uko abanyeshuri bajya bakora ubushakashatsi bugamije gukemura ibibazo sosiyete ifite
Iyi nama yari ihuje abashakashatsi, abarimu, abanyeshuri n'abandi bantu batandukanye
Iyi nama yari ihuje abashakashatsi, abarimu, abanyeshuri n'abandi bantu batandukanye
Iyi nama mpuzamahanga irimo abarimu, abanyeshuri, abashakashatsi n'abandi
Iyi nama mpuzamahanga irimo abarimu, abanyeshuri, abashakashatsi n'abandi

[email protected]