Igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku mashami yose ya UNILAK; iry’i Kigali, iryo mu Karere ka Nyanza ndetse n’iryo mu ka Rwamagana, ku wa 10 Gicurasi 2018.
Mu kiganiro yatangiye ku cyicaro cya UNILAK mu i Kigali, Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Agnes Mukagashugi, yabwiye urubyiruko ko ari imbaraga z’igihugu, zigomba kwifashishwa mu kubaka u Rwanda, bijyanye n’insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, igira iti “Twibuke twiyubaka”.
Yababwiye ko ari ngombwa kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside no kuzirikana ko bifite akamaro gakomeye mu kwigisha abantu uburyo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka nyinshi yasigiye u Rwanda, n’uburyo bukwiye bwo gukumira ko yazongera kubaho ukundi.
Yagize ati “Mujye muzirikana mu rwego rw’uburezi, ibimenyetso bya Jenoside bikoreshwa nk’imfashanyigisho mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Musabwa rero gusura inzibutso, gusoma ibitabo byanditswe, mukanareba filimi zagiye zikorwa kugira ngo namwe, natwe twese Abanyarwanda tumenye amateka yayo. Mukaba musabwa kuyandikaho, mukayimenyesha Isi yose, uko yakozwe kuko aribwo buryo bwo guhangana n’abayihakana ndetse n’abayipfobya.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri UNILAK, Dr. Rutamu Augustine, yashimiye abaje kwifatanya nayo mu muhango wo kwibuka Jenoside , anenga uburyo abanyabwenge batagize icyo bakora ntibe.
Yagize ati “Tubabajwe n’uko abanyabwenge n’abashakashatsi b’icyo gihe ntacyo bakoze ngo Jenoside iburizwemo ahubwo bakayitiza umurindi. Nubwo hano muri kaminuza Jenoside itahabaye kuko itari bwashingwa, ntibitubuza kwifatanya n’abandi kwibuka kuko twese byatugizeho ingaruka mbi. Tubasabye rero kumva uburemere bw’ingaruka za Jenoside no kuzirinda.”
Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) muri UNILAK ishami ry’i Kigali, Niyomugabo Richard, yihanganishije ababuriye abarokotse, abasaba gukomeza guharanira kubaka igihugu.
I Rwamagana …
Mu kwibukira ku ishami rya UNILAK mu Karere ka Rwamagana, Col. Albert Rugambwa uyobora Brigade 402, yagarutse ku nzira itoroshye y’urugamba rwo kubohora igihugu, yerekana n’uburyo abakoloni babibye amacakubiri mu banyarwanda babinyujije mu gushyira amoko mu ndangamuntu n’ibindi.
Nubwo Jenoside yasenye igihugu, Col. Rugambwa yavuze ko nyuma yayo u Rwanda rwagize ubudasa mu kongera kwiyubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mudaheranwa Régis, yagaragaje ibyiza by’imiyoborere myiza agaya cyane ubutegetsi bwigishije abaturage amacakubiri n’ivangura byagejeje kuri Jenoside.
UNILAK i Nyanza
Abiga mu ishami ry’iri shuri rikuru i Nyanza bakoze urugendo rwo kwibuka rwatangiriye muri Kaminuza rusorezwa ku cyobo kiri muri kaminuza cyajugunywemo inzirakarengane zazize Jenoside.
Perezida wa Ibuka, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yasabye abanyeshuri by’umwihariko abarokotse Jenoside kuvoma imbaraga mu mateka baciyemo, zo gutuma bakora byinshi, bagashobora n’ibyananiye abandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yasabye urubyiruko gukunda igihugu no kwihatira kumenya amateka yacyo kuko aribo bazaharanira ko Jenoside itazongera kubaho.
Ku mashami yose ya UNILAK, hagiye hatangwa ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, indirimbo n’ubundi butumwa bushishakariza urubyiruko kugira uruhare mu kubaka igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO