Ibi yabigarutseho ku wa 9 Kanama 2025, ubwo yitabiraga ibirori yo kwizihiza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda no gusoza Ihuriro ry’Umuryango ryaberaga muri Diyosezi Gatolika ya Nyundo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Minisitiri Uwimana yashimiye Kiliziya Gatolika y’u Rwanda ibikorwa bitandukanye ikora akenshi bigira uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda binyuze mu nzego za komisiyo y’umuryango ziba zashyizweho.
Gusa yagaragaje ko nubwo hari byinshi byiza byagezweho ariko Umuryango Nyarwanda ugifite ibibazo biwubangamiye birimo amakimbirane mu muryango ndetse n’ibindi.
Ati “Nubwo hari byinshi byiza twishimira byagezweho, Umuryango Nyarwanda uracyafite ibibazo biwubangamiye birimo amakimbirane mu muryango, gutana kw’abashyingiranwe, kudasobanukirwa neza ihame ry’uburinganire, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abana bata ishuri, inda ziterwa abangavu, ubusinzi, ubuzererezi, imirire mibi ndetse n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo Leta ikemure ibyo bibazo bisaba ko hari n’izindi nzego nyinshi ziba zikwiriye kubigiramo uruhare cyane cyane ko urwego rw’abihaye Imana bari mu bagira uruhare mu gukemura ibi bibazo binyuze mu nyigisho batanga ku bakristu.
Ati “Nk’uko umurimo ubibasaba murusheho kuba urumuri ruboneshereza abandi, inyigisho mutanga zitandukanye zibe koko umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ry’igihugu cyacu. Mukoreshe umuhamagaro wanyu, ubumenyi, ubushobozi n’ubushishozi kugira ngo mufashe abanyarwanda kuva mu bibazo bibugarije.”
“Ni mubigenza mutyo tuzarushaho kubona imiryango ibana mu mahoro, yuzuzanya, itanga uburere kubo ibyara, ndetse ikanuzuzunya muri gahunda z’iterambere n’imibereho yayo.”
Abihaye Imana basabwe gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bamagana abakomeza kuzana amacakubiri ayari yo yose, ndetse banarwanya abagifite urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!