00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abihugura baremeza ko gutsinda ibizamini bya TOEFL na IELTS bisaba tekinike zidasanzwe

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 28 September 2015 saa 02:22
Yasuwe :

Ubuhamya butangwa n’abakurikirana amasomo muri International English Language School riherereye Kimironko bushimangira ko gutsinda ibizamini bya TOEFL na IELTS bisaba kubanza kwihugura kuko iyo bahageze basanga nubwo barangije za kaminuza ntacyongereza bari bazi mu byukuri bitewe n’uburyo ibyo bizami bitangwamo.

Ishuri International English Language School ritegura abifuza gukora ibizamini by’icyongereza bya TOEFL na IELTS bibemerera kujya kwiga mu bihugu byo hanze barakangurirwa kujya babanza bakihugura kuko iyo upfuye kwiyandikisha utazi tekinike zikoreshwa uhomba umwanya n’amafaranga.

Mugenzi Patric warangije muri Kaminuza y’u Rwanda akaba ari umwe mu bihugura kugira ngo azabashe gutsinda ikizami cya IELTS kimwemerera kuba yajya kwiga mu bihugu by’amahanga yatangaje ko nyuma y’ukwezi kumwe ahamaze yamaze kubona itandukaniro ry’icyongereza yari asanzwe azi ndetse n’icyo agomba kuzakora kugira ngo atsinde icyo kizami.

Mugenzi ati” Iyo umuntu ataragera mu bintu aba yibwira ko hari icyo azi ariko iyo uhageze usanga umuntu aba atazi neza mu byukuri uko ikizamini kiba giteye.
Hano twiga tekinike zijyanye n’uburyo babaza haba mu kumva (listening) , kwandika (writing) ndetse no gusoma (reading).

Mbere tukigera hano wasangaga nko mu kizamini cyo kumva (listening) utegereza ko bavuga igisubizo ahubwo ukiyumvira ngo[that’s the end of section one] bishatse kuvuga ngo igice cya mbere kirarangiye!.”

Ariko si ko bimeze ubu ngubu ubaza uzi ijambo , barizanamo ukamenya risobanura nkiryo wasomye (synonym). Ubu biratworehera kuko uba uzi ikibazo na tekinike wakoresha ugisubiza.

Abahugurirwa gukora ibizamini bya TOEFL na IELTS bemeza ko hari tekinike zidasanzwe zituma batsinda

Yakomeje avuga ko bitewe n’uburyo Ishuri ryita kuri buri muntu wese ku rwego rwe bituma nuwari ufite ubumenyi buri hasi azamuka kuko yitabwaho ku rwego rwe
Mugisha Samuel yarangije kaminuza muri AUCA nawe ati” naje kwiga hano mu rwego rwo kureba tekinike n’ubundi buryo bwo gukoramo ibizamini mpuzamahanga bya TOEFL na IELTS byemeza koko niba umuntu azi icyongereza cyangwa ntacyo azi.

Njyewe nasanze ntacyo nari nzi kuko icyo twiga ubu ngubu ndetse nicyo batubaza gitandukanye cyane n’icyo tuba dusanzwe dukoresha mu buzima busanzwe.”

Nkubu hari abo twiganaga nka Gaspard na Ntambara babonye amanota basabwaga ubu bari kwiga UK!

Bigira mu matsinda bakarushaho gusobanukirwa

Umuhanzi TMC uririmba muri Dream Boys nawe urimo kwiga Icyongereza yemeje ko amaze kunguka byinshi kandi ko bizatuma naramuka agiye kwiga hanze atazasebya igihugu cye.

TMC uririmba muri Dream Boys nawe ari kwihugura ngo azatsinde ibizamini by'icyongereza ku rwego mpuzamahanga

<img

Bigira mu bitabo bigezweho

126771|center>
Ati“Nubwo ntenda kujya kwiga ejo ariko ndabiteganya kandi ndifuza ko nindamuka ngiye ngomba kuzaba ndi ku rwego rwiza sinkoze isoni igihugu cyanjye”.
Icyongereza narinsanzwe nkizi ariko nasanze gitandukanye n’icyo babaza hano bisaba kongera kwihugura ukamenya uko babaza neza.

Ati” Ikikwereka ko usanga ntacyo uzi ni uko iyo tugitagira usanga baguha ikizamini ukabona amanota ane kuri 11 gusa ariko uko ugenda wunguka ibanga bakoresha usanga utangira gutsinda.”

Bagenzi babo ari bo Rukundo Edison, Joseph Murego, Gakunzi Adolphe na Kagabo nabo bashimangira ko ubumenyi bw’icyongereza bwonyine budahagije ahubwo haba hakenewe tekinike ngo zituma umuntu atsinda.

Umuyobozi wa International English Language School Fiacre Haliyamuntu avuga ko ibanga rimwe rukumbi bakoresha kugira ngo abanyeshuri babashe gutsinda ibizamini bikunze kugora benshi, ari uko we na bagenzi be bitangira akazi bakora bagaha umwanya uhagije abanyeshuri, bakabatinyura bakanabaha imfashanyigisho nyinshi kandi zigezweho ku buryo bajya gukora ibizamini biyizeye.

Haliyamuntu ashishikariza abantu bateganya gukora ibi bizamini kujya bitegura hakiri kare kubera ko kaminuza nyinshi zisaba amanota 6.5 kuri IELTS naho TOEFL bagasaba 80.

Ibizamini bikorwa ni IELTS (International English Language Testing System) bikaba kiborerwa ku Kigo cy’Abongereza mu Rwanda (British Council) nibura rimwe mu kwezi, na Test of English as Foreign Language (TOEFl), ibizamini bigakorerwa ku cyahoze ari SFB nibura gatatu mu kwezi.

Kuri ubu TOEFL izakorwa ku tariki ya 26 Nzeri, tariki ya gatatu, iya 16 ni ya 31 Ukwakira ndetse na tariki ya gatandatu Ugushyingo.

Ibizami bya IELTS bizakorwa tariki ya 7 n’iya 21Ugushyingo ndetse na tariki ya gatanu Ukuboza

Mukurushaho gutanga amahurwa ajyanye n’igihe kigezweho, ishuri International English Language School ryazanye ibitabo bishya byandikwa nabategura IELTS. Urugero ni Cambridge IELTS 10 yasohotse mu kwa 31/6/2015.

Iri shuri riherereye Kimironko mu nyubako iteganye na banki y’abaturage.
Ukeneye ibindi bisobanuro yabaza kuri 0783593253 cyangwa 0788574131 cyangwa akabandikira kuri [email protected]

Bigira mu bitabo bigezweho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages