Iki gikorwa cyo kwibuka cyabaye ku wa 21 Mata 2018, abikorera baremera bamwe mu bayirokotse, bavuga ko bazarangiza ikibazo cy’amazi yinjiraga mu rwibutso akangiza imibiri iruhukiyemo.
Muzungu Théoneste uvuka i Mwurire wanarokokeye ahubatse Urwibutso rwa Mwurire ruri mu Karere ka Rwamagana, yatanze ubuhamya bw’uko Abatutsi batangiye gutotezwa kera n’Interahamwe zibabwira ko zizabica, ko atari abantu n'ibindi byagaragazaga urwango rukomeye.
Jenoside itangiye, Abatutsi bari batuye ku dusozi dutandukanye bahungiye i Mwurire bishyira hamwe, bagerageza kurwanya ibitero by’Interahamwe zazaga zishaka kubica, bakoresha amabuye n’imiheto ariko nyuma ziterwa inkunga n’abasirikare bafite imbunda na gerenade zihicira abasaga ibihumbi 15.
Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Uburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yagaragaje umusanzu bazatanga ku rwibutso, ati “Urwibutso rwa hano i Mwurire rufite ikibazo ko amazi yinjiramo bigatuma rwangirika. Twifuje ko twazashyiramo amakaro kugira ngo rukomeze kubika neza imibiri y’abavandimwe bacu n’ababyeyi bacu. Twamaze kubivugana n’inzego zose za PSF, tuzabikora vuba.”
Yasobanuye ko biyemeje gushyira amakaro imbere mu rwibutso, bakanaca inzira y’ amazi, byose biteganyijwe ko bizatwara asaga miliyoni 10 Frw naho Akarere ka Rwamagana kakazakora umuhanda.
Yanagarutse ku kugaragaza ko bibabaje kuba benshi mu bagize uruhare muri Jenoside n'abanatanze amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa ari abikorera kandi bicaga abaturage bari basanzwe ari abakiriya babo.
Yagize ati “Iyo tuvuze abikorera tuba tuvuga abahinzi, abacuruzi, abakanishi, aborozi … Iyo urebye usanga hafi 95% y’abazize Jenoside bari abikorera, ikibabaje kurushaho ni uko n’abayigizemo uruhare abarenga 95 % nabo bari abikorera kuko iyo ugiye kureba usanga ari abacuruzi bishe abantu, abahinzi bishe bagenzi babo, aborozi basubiranyemo bica Abatutsi bakoranaga, birababaje.”
Yashimiye Leta y’u Rwanda yahurije hamwe abikorera bose mu rugaga kugira ngo babe umwe, ashimangira ko nta makimbirane akirangwa hagati yabo nk’uko byari bimeze mbere ya Jenoside, ubu bashishikajwe no kwiteza imbere no kubaka igihugu.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Fred Mufurukye, yashimiye abikorera ku ruhare rwabo muri gahunda za leta.
Yagize ati “Abikorera dufite ubu batandukanye n’abikorera bo mu 1994, turabashimira cyane. Ibikorwa byinshi byiza dufatanya n’abikorera bigaragarira amaso. Aho tugeze ni heza ariko ingengo y’imari ya leta yonyine ntiyageza igihugu aho kigeze uyu munsi. Ni bwa budasa bw’imiyoborere y’igihugu cyacu hazamo inzego zitandukanye na PSF ikaza ku isonga."


















Ibitekerezo 0