00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abikorera basabwe kugirira icyizere abafite ubumuga bakabaha akazi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 December 2021 saa 10:44
Yasuwe :

Abikorera ku giti cyabo basabwe gutinyuka no guha amahirwe y’akazi abafite ubumuga mu mirimo itandukanye kuko bashoboye, mu rwego rwo kugira ngo badasigara inyuma mu iterambere.

Mu biganiro bigamije kurebera hamwe iterambere ry’abafite ubumuga n’uruhare inzego zitandukanye zikwiye kurigiramo, hagaragajwe ko abafite ubumuga bakomeje gusigara inyuma mu kubona akazi.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021, aho byahuje Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), abashoramari n’inzego zirebera abafite ubumuga.

Ubushakashatsi bw’Ikigo giharanira kugeza serivisi z’imari kuri bose, Access to Finance Rwanda (AFR) bwasohotse mu Ugushyingo 2021, bwagaragaje ko kugeza ubu, abafite ubumuga basaga miliyoni mu Rwanda.

Bwagaragaje kandi ko muri bo, abatarageze mu ishuri bangana na 30% ugereranyije na 17% by’abadafite ubumuga. Abize amashuri abanza bangana na 51%, abarangije ayisumbuye ni 15% mu gihe abarangije kaminuza n’ibindi byiciro by’amashuri makuru bangana na 3%, naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bakaba 1%.

Mu masezerano Mpuzamahanga yo kurengera abafite ubumuga u Rwanda rwasinye (UNCRPD), mu ngingo ya 27 havuga ko leta zikwiye gushyiraho uburyo bwihariye bwo gufasha abafite ubumuga mu kubona akazi.

Nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’abize mu bafite ubumuga ukiri muto, iyo bigeze mu kazi biba ibindi kuko 23% byabo nta kazi bafite.

Mukeshimana Jean Marie Vianney ufite ubumuga bwo kutabona ni Umuyobozi w’ishuri riherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro, rikagira umwihariko wo kwita ku bafite ubumuga bwo kutabona binyuze mu kubigisha imyuga itandukanye.

Yavuze ko abakoresha batanga akazi bareba ku bigaragara inyuma bigatuma birengagiza abafite ubumuga.

Ati “Iyo baturebye baturebera mu bumuga dufite ntibaturebera mu bushobozi dufite. Ni byiza kugira ubushake ariko ni byiza cyane kuduha icyizere. Gufasha neza abantu bafite ubumuga bisaba ikintu kimwe gusa, kubatega amatwi no kubaha umwanya.”

Yagaragaje ko uburyo itangazo ry’akazi ritangwa bigaragaza ko abafite ubumuga bahezwa kuko biba bigoye ko buri wese agerwaho na rya tangazo.

Hari ababibonye mbere bahitamo kuyoboka iyo kwikorera kandi bakabasha kwiteza imbere nk’uko Kubwimana Madeleine ukora ibijyanye n’ubudozi abyemeza.

Ati “Ntangira kwikorera numvise ngomba kwita ku bafite ubumuga kugira ngo nabo babone amahirwe yo kwiteza imbere. Abakozi mfite bafite ubumuga bakora akazi kabo neza kandi ku gihe.”

Ubushakashatsi bwa AFR bugaragaza ko kugeza ubu abafite ubumuga bikorera ku giti cyabo bangana na 35%, abakora akazi kabahemba ni 19% mu gihe ba nyakabyizi bangana na 15%.

Umuhuzabikorwa w’Imiyoborere idaheza mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere mu Rwanda (UNDP), Kirenga Clément, yasabye inzego z’abikorera kurushaho gufasha abafite ubumuga hirindwa kubahutaza mu mirimo yabo itandukanye.

Yagize ati “Ugasanga Umuntu afite ubumuga, wamuhaye akazi ukamukoresha mu nyungu zawe bwite gusa, ukavuga uti ‘ubwo afite ubumuga bwo kutabona ndaza kumukoresha amasaha y’ikirenga’ cyangwa ukajya kumusabisha, ntibyemewe kuko nabo ni abantu.”

Yasabye abashoramari kongera umubare w’abafite ubumuga mu bakozi babo kugira ngo rya terambere ridaheza rigerweho.

Yavuze ko buri wese mbere yo gutangira gukora umushinga, yajya yiga ku nyungu z’abafite ubumuga, akareba uburyo bazungukira mu kigo cye.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rugaragaza ko igihe kigeze kugira ngo nk’uko hariho gahunda nyinshi zishyigikira abagore n’urubyiruko mu iterambere, harebwe no ku bafite ubumuga mu buryo bw’umwihariko.

Abikorera basabwe kugirira icyizere abafite ubumuga bakabaha akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages