Ku wa Mbere nibwo itsinda ry’abayobozi ba PSF ryahuye ndetse riganira na bamwe mu badepite muri EALA bari kuzenguruka no kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye mu bihugu bigize EAC.

The NewTimes dukesha iyi nkuru ivuga ko Umuyobozi wa PSF, Ruzibiza Stephen, yagaragaje ko kunanirwa guhuza amwe mu mategeko biri mu bikomeje gusubiza inyuma ubucuruzi bwambukiranya imipaka kandi nubwo hari isoko rusange hari ibicuruzwa byo mu Rwanda usanga byangirwa kwinjira muri bimwe mu bihugu bigize EAC.

Ati “Dukeneye ihuzwa ry’amabwiriza n’ubuziranenge kugira ngo twirinde kuba habaho gutanga ibyemezo by’ubuziranenge inshuro ebyiri.”

Yanagarutse kandi ku birebana n’imishinga y’ibikorwaremezo by’umwihariko ingufu n’ubwikorezi, agaragaza ko usanga ishyirwa mu bikorwa n’ibigo byo mu mahanga bigatuma abo mu karere babonamo akazi baba bake ugereranyije n’abanyamahanga kandi nyamara kuba abatuye EAC bayigiramo uruhare byatuma ubucuruzi bwabo burushaho gukomera.

Mu zindi mbogamizi abikorera bo mu Rwanda bagaragagaje harimo kuba imodoka zitwara abagenzi bambukiranya imipaka ziba zigendera ku mabwiriza akarishye arebana n’umuvuduko ugereranyije n’izindi zo mu karere, bigatuma zitabasha guhangana n’izo mu bindi bihugu.

Umuyobozi ukuriye abunganira abacuruzi binjiza ibicuruzwa mu gihugu, Seka Fred, we yagaragaje ko abakozi babo bakigorwa no kubona ibyangombwa bibemerera gukorera muri Tanzania.

Ati “Imikorere ya za gasutamo nayo igomba guhuzwa. Ikindi EAC ikeneye gahunda y’ubwishingizi bw’ibinyabiziga yayo bwite aho gukoresha iy’Umuryango w'Isoko Rusange ry'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo”.

Nubwo hakiri imbogamizi ariko, Seka avuga ko hari nibyo bishimira bigenda bihinduka aho yatanze urugero rw’ikiguzi cyo kuvana ibicuruzwa ku byambu bya Mombasa muri Kenya na Dar es Salam muri Tanzania biza mu Rwandam cyagabanutse mu buryo bugaragara.

Iki kiguzi cyagabanutse kugera kuri kimwe cya kabiri kiba ibihumbi birindwi by’amadolari, mu gihe iminsi byamaraga mu nzira yo yavuye kuri 21 igera kuri itatu gusa.

Depite Oda Gasinzigwa uhagararariye u Rwanda muri EALA, yavuze ko nyuma yo kwakira ibi bibazo by’abikorera bateganya kubigeza ku Nteko bigashakirwa umuti.

Ati “ Turacyafite ibibazo by’uko EALA itora amategeko ariko ntiyemezwe n’ibihugu bigize umuryango. Amategeko ya EALA akwiye guhabwa agaciro kurusha ay’igihugu, ari nayo mpamvu bagakwiye kuyemeza. Mu gihe bamwe batayemeje, ubucuruzi bushobora kugerwaho n’ingaruka kuko icyo gihe hatabaho guhuza”.

Biteganyijwe ko abadepite ba EALA bazanahura n’izindi nzego zirimo abafite ubumuga, Inama Nkuru y’Urubyiruko ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho bazaganira ku mbogamizi ziri mu kuba ibihugu bigize uyu muryango byarushaho gukorana.

Abikorera bo mu Rwanda basabye EALA gushyira imbaraga mu ishyirwaho ry'amategeko atuma ubucuruzi burushaho koroha
Abikorera bo mu Rwanda basabye EALA gushyira imbaraga mu ishyirwaho ry'amategeko atuma ubucuruzi burushaho koroha
Depite Gasinzigwa (hagati) yavuze ko ibihugu bya EAC byagakwiye kujya byemeza ndetse bigakurikiza amategeko aba yatowe na EALA
Depite Gasinzigwa (hagati) yavuze ko ibihugu bya EAC byagakwiye kujya byemeza ndetse bigakurikiza amategeko aba yatowe na EALA

[email protected]