00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abikorera batangiye gukusanya inkunga y’abamugariye ku rugamba

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 13 December 2014 saa 02:50
Yasuwe :

Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangiye gukusanya amafaranga miliyoni 350, azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi n’amazi ku miryango y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu. Iki gikorwa kiri mu bigo by’abikorera, byaba amabanki, amasosiyete y’ubwishingizi, abacuruzi, abanyabukorikori n’abandi. Bakusanya amafaranga babinyujije mu kugura imipira, umwe wahawe agaciro k’ibihumbi 5000 n’icumi. Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Dr Monique Nsanzabaganwa, yasabye abikorera ko (…)

Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangiye gukusanya amafaranga miliyoni 350, azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi n’amazi ku miryango y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Iki gikorwa kiri mu bigo by’abikorera, byaba amabanki, amasosiyete y’ubwishingizi, abacuruzi, abanyabukorikori n’abandi. Bakusanya amafaranga babinyujije mu kugura imipira, umwe wahawe agaciro k’ibihumbi 5000 n’icumi.

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Dr Monique Nsanzabaganwa, yasabye abikorera ko nubwo bafite intego yo gukusanya miliyoni 350, baramutse bazirengeje byatuma bashobora no kubaha ubundi bufasha burimo nko kubagurira insimburangingo cyangwa utugare dushya.

Nsanzabaganwa yashishikarizaga ibigo ko bishobora nko kugurira abakozi babyo bose imipira, cyangwa bakagira nk’abaturage cyangwa imfubyi bagurira bityo inkunga igakomeza kwiyongera.

PSF yatangaje ko hamaze gukusanywa amafaranga abarirwa muri miliyoni 115,8.

Aba bikorera bahuriye mu muganda udasanzwe ahantu hane mu Mujyi wa Kigali, (Rebero, Jabana, Kinyinya, na Rugarama i Nyamirambo) kuwa 12 Ukuboza 2014, hazirikanwa abamugariye ku rugamba.

Umwe mu bikorera waganiriye na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Amakoperative mu Rwanda(AMIR) Rita Ngarambe yavuze ko akurikije amahoro, umutekano n’iterambere igihugu cyagezeho nyuma y’ububare bukomeye abamugariye ku rugamba bagize, bakwiye kuzirikanwa buri gihe. Icyifuzo cye ni uko habaho konti izwi n’abantu bose nk’uko iy’Ikigega Agaciro izwi, noneho umuntu ku giti cye cyangwa ikigo ubonye amafaranga akayashyiraho .

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages