Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga Inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’imijyi yimakaza ikoranabuhanga kandi itangiza ibidukikije yiswe The African Smart Cities Investment Summit.

Ni inama yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika yahuje abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, abahanga mu ikoranabuhanga, abashoramari banyuranye ndetse n’abayobozi b’imijyi n’abandi.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Ingabire Paula yagaragaje ko mu guteza imbere imijyi yimakaza ikoranabuhanga hakenewe guteza imbere ubwenge bw’ubukorano n’ubwoko bunyuranye bw’ikoranabuhanga rikenerwa umunsi ku wundi n’abatuye mu mijyi bagenda biyongera.

Yagaragaje ko hakenewe ubufatanye ngo abakora ishoramari babashe kubyaza umusaruro amahirwe ahishwe mu guteza imbere imijyi yimakaza ikoranabuhanga kandi itangiza ibidukije “Smart Cities”.

Ati “Kugira imijyi yimakaje ikoranabuhanga byabaye ikintu gishishikaje amahanga, imibare itwereka ko nibura 70% by’abaturage ku Isi bazaba batuye mu Mujyi. Ibyo bivuze ko hazakenerwa ibikoresho by’ibanze, ibikorwaremezo ndetse n’ibikorwa by’iterambere bikorerwa mu mujyi nubwo dushobora kuzahura n’imbogamizi zitandukanye.”

Yagaragaje ko hamwe mu hashobora gushorwa imari harimo uburyo bwo gusukura umwuka abatuye umujyi wa bahumeka, gushyiraho uburyo bwo gukumira no kwirinda Ibiza, gukusanya imyanda no kongera kuyibyaza umusaruro, kwimakaza uburyo bwo gutwara abantu butangiza ibidukikije n’ibindi.

Yavuze ko kandi hakenewe guteza imbere imijyi kandi mu buryo budaheza uwo ari we wese binyuze mu bufatanye n’inzego zitandukanye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yagaragaje ko mu gihe abatuye umujyi bakomeje kwiyongera cyane hirya no hino ku Isi hakenewe kujyanisha ishoramari no gutanga ibisubizo bikenerwa n’abaturage.

Ati “Imibare itugaragariza uko abaturage bagenda biyongera n’uko bazaba biyongereye mu myaka iri imbere kandi baziyongera ku kigereranyo cyihuse cyane. Bivuze ko tugomba kunoza imikoreshereze y’ikoranabuhanga, tugatekereza mu buryo ari ugutwara abantu cyangwa serivisi zitangwa zibe mu ikoranabuhanga tukareba uko twakitegura kugira imijyi igendwa, iteguwe neza kandi ifite serivisi zihuse.”

Yavuze ko hagiye kunozwa uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zinyuranye no guhana amakuru mu ngeri zirimo n’iz’ubwikorezi rusange, aho hashobora gutangwa amakuru ku birebana n’imihanda ishobora gukoreshwa mu gihe runaka ryifashishijwe.

Umukozi mu kigo gicuruza kikanakodesha imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda, KAS Auto, Umutoni Ruth, yagaragaje ko abikorera bakwiye kugira uruhare rugaragara bijyanye n’iterambere ry’imijyi ryifuzwa.

Ati “Niba ufite imodoka ikoresha lisansi cyangwa mazutu urumva ko ugenda wangiza ikirere, ariko ukoresha imodoka z’amashanyarazi usanga atangiza ibidukikije. Niba dushaka umujyi usa neza ni ugutekereza ikintu gishobora kurenga ku cyo twatekereje, niba ari abari mu rwego rw’ubwikorezi bakaba batekereza ku ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi nkuko natwe tubikora.”

Muri iyi nama kandi u Rwanda rwatangije ku mugaragaro igicumbi cy’imijyi yimakaje ikoranabuhanga “Smart Cities Hub’cyizahuriza hamwe abari mu nzego zitandukanye mu gusenyera umugozi umwe mu kubaka imijyi ibungabunga ibidukikije kandi yimakaje ikoranabuhanga.

Iyi nama yitabiriwe n’abantu bavuye hirya no hino muri Afurika
Iyi nama yitabiriwe n’abantu bavuye hirya no hino muri Afurika
Abashoramari basabwe kubyaza umusaruro amahirwe y'ishoramari ari muri gahunda yo kubaka imijyi yimakaza ikoranabuhanga
Abashoramari basabwe kubyaza umusaruro amahirwe y'ishoramari ari muri gahunda yo kubaka imijyi yimakaza ikoranabuhanga
Abikorera beretswe amahirwe y’ishoramari ari mu kubaka imijyi yimakaza ikoranabuhanga
Abikorera beretswe amahirwe y’ishoramari ari mu kubaka imijyi yimakaza ikoranabuhanga
Minisitiri Ingabire Paula yagaragaje ko muri iyi gahunda yo kubaka imijyi ikoresha ikoranabuhanga hari imbogamizi zishobora kubyazwa amahirwe y'ishoramari
Minisitiri Ingabire Paula yagaragaje ko muri iyi gahunda yo kubaka imijyi ikoresha ikoranabuhanga hari imbogamizi zishobora kubyazwa amahirwe y'ishoramari
Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yavuze ko hakenewe ubufatanye n'abashoramari mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mijyi
Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yavuze ko hakenewe ubufatanye n'abashoramari mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mijyi