00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira bajya mu Bwongereza bageze kuri zeru: Umusaruro w’amasezerano n’u Rwanda?

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 May 2022 saa 11:27
Yasuwe :

Nyuma y’aho Leta y’u Bwongereza itangarije ko umwimukira winjira muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko azoherezwa mu Rwanda, hagiye gushira iminsi 10 inzira yajyaga inyuramo abimukira binjira mu Bwongereza izwi nka ‘English Channel’ nta n’umwe uyinyuramo.

English Channel ni inzira y’amazi itandukanya amajyepfo y’u Bwongereza n’Amajyaruguru y’u Bufaransa. Iyi nzira yifashishwa cyane n’abimukira binjira mu Bwongereza bakoresheje amato mato mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubushakashatsi bwakozwe na ‘International Health journal’ bugakorerwa ku bimukira 402 bwagaragaje ko impamvu abimukira bava mu Bufaransa binjira mu Bwongereza, ari ukubera ko baba bahafite imiryango, boroherwa cyane no kumenya Icyongereza kurusha Igifaransa ndetse mu Bwongereza hakaba hari amahirwe yo kubona akazi byoroshye ugereranyije no mu Bufaransa.

Abagera kuri 82% bavuze ko bashaka kujya mu Bwongereza mu gihe 12% aribo bifuzaga kuguma mu Bufaransa. Mu bashakaga kujya mu Bwongereza abagera kuri 52% bavuze ko babiterwa no kuba ari cyo gihugu bafitemo imiryango, ibintu nabyo bigaragaza uburemere bw’ikibazo cy’umubare munini w’abimukira binjira mu Bwongereza.

Uretse abava mu Bufaransa usanga u Bwongereza bwakira abimukira benshi bavuye mu bihugu, nk’u Bugiriki, u Butaliyani, u Bubiligi, Espagne, u Budage. Aba ntabwo baba ari abaturage b’ibi bihugu ahubwo ni abimukira baba baraturutse mu bihugu nka Iran, Iraq na Eritrea.

Kuva umwaka wa 2020 watangira kugeza mu kwezi kwa Kanama k’uwo mwaka, u Bwongereza bwari bumaze kwakira abimukira 3950 banyuze muri ‘English Channel’. Muri abo harimo n’abana 23 bari munsi y’imyaka 18 binjiye muri icyo gihugu kuwa 7 Kanama 2020.

Byageze muri Mata 2022 u Bwongereza bwugarijwe cyane n’iki kibazo cy’abimukira kuko imibare yagaragaza ko uyu mwaka ushobora kurangira bwakiye abimukira ibihumbi 60 ugereranyije n’abarenga gato ibihumbi 28 bwakiriye mu 2021. Ibi byose byerekana imiterere ikomeye y’icyo kibazo.

Mu busanzwe iyi nzira ya ‘English Channel’ mu bihe byashize yanyurwagamo n’abimukira bari hagati ya 150 na 300, ndetse mu Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yari aherutse gutangaza ko bafite impungenge z’uko uyu mubare uziyongera ukagera ku bimukira 1000 ku munsi.

Ibi yabishingiraga ku kuba kugeza muri Werurwe 2022, abimukira 6500 bari bamaze kwinjira mu Bwongereza banyuze muri iyo nzira, umubare wenda kungana n’uw’abinjiye muri icyo gihugu mu mwaka wose wa 2020 kuko bari 8417.

Abahanyura bageze kuri zeru, umusaruro w’amasezerano n’u Rwanda?

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo cy’abimukira binjira muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko, kuwa 14 Mata 2022 Leta y’iki gihugu yasinyanye n’iy’u Rwanda amasezerano y’imyaka itanu agena ko u Rwanda ruzajya rwakira abo bimukira bashaka kwinjira mu Bwongereza.

Aya masezerano agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n’abagaragaza ubushake bwo kuguma mu Rwanda bafashwa kuhakomereza ubuzima.

Kuva iki cyemezo cyatangazwa, umubare w’abimukira bakoreshaga ‘English channel’ binjira mu Bwongereza watangiye kugabanuka, ndetse kuva kuwa 20 Mata 2022 nta mwimukira n’umwe wahanyuze yaba umwana cyangwa umuntu mukuru nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’Ubutabera mu Bwongereza.

Abimukira baheruka kunyura muri iyi nzira ni abagera kuri 263 bahaciye kuwa 19 Mata 2022.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ukomoka mu Ishyaka ry’Aba-Conservateur, Andrew Bridgen yavuze ko ibiri kuba ari umusaruro w’aya masezerano igihugu cye cyasinyanye n’u Rwanda.

Ati “Politiki ya Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel yatangiye gutanga umusaruro. Hashize icyumwero nta mwimukira wambuka binyuranyije n’amategeko ndetse nta n’amafaranga yinjiye biturutse mu icuruzwa ribakorerwa.”

Andrew Bridgen yakomeje avuga ko ubu igikwiye gukorwa ari ugusubira mu bimukira bamaze kwinjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bagasubizwa mu Bufaransa cyangwa bakajyanwa mu Rwanda.

Iby’uko iki cyemezo gishobora kugabanya abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko byari byagarutsweho n’Umuvugizi Wungurije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro Urubuga n’Itangazamakuru cyo kuwa 24 Mata 2022.

Icyo gihe Mukuralinda yagize ati “Iyi gahunda ishobora no kuzakumira abashakaga kujya mu Bwongereza, mu mwaka utaha bakagabanuka bakavuga bati ‘ntabwo nkigiye mu Bwongereza ngiyeyo banjyana mu Rwanda’ none se ubwo ntituzaba dukemuye icyo kibazo?”

Bagejeje Guverinoma y’u Bwongereza mu nkiko

Nyuma y’uko bitangajwe ko abimukira binjiye mu Bwongereza bazoherezwa mu Rwanda, bamwe mu barebwa n’iki cyemezo batangiye kugeza Guverinoma y’u Bwongereza mu nkiko.

Mu bafashe iki cyemezo harimo umugabo umwe ukomoka muri Eritrea wageze mu Bwongereza muri Gashyantare uyu mwaka na mugezi we ukomoka muri Iran.

Aba bagabo n’abanyamategeko babo bamaze gutegura ikirego kuko bavuga ko batse ibyangombwa byo gutura mu Bwongereza ariko kugeza n’ubu bakaba batarasubizwa. Bavuga ko bashobora kuba bamwe mu bazoherezwa mu Rwanda kandi batabishaka.

Abunganira aba bagabo bagejeje ikirego cyabo mu Bugenzacyaha kuwa 30 Mata 2022. Nicyo kirego cya mbere kuri iki cyemezo cya Leta y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza kizaba kigejejwe mu nkiko.

Alain Mukuralinda yari aherutse gutangaza ko nta tegeko na rimwe ryahonyowe ubwo u Bwongereza n’u Rwanda byafataga iki cyemezo.

Ati “Tugaruke kuri ayo mategeko bavuga yishwe ni ayahe? Niba hari amategeko bavuga yishwe ntabwo Guverinoma y’u Rwanda, ntabwo Guverinoma y’u Bwongereza ifite ububasha bwo kubuza abimukira n’abanyamategeko babo kuyirega mu rukiko.”

Uretse kuba umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza waragabanutse nyuma yo gutangaza iki cyemezo hari n’abavuga ko biterwa no kuba umutekano warakajijwe kuri ‘English Channel’ kuko kuva kuwa 14 Mata 2022 uburinzi bw’aha bwarashyizwe mu maboko y’igisirikare.

Abamukira bajya mu Bwongereza bakoresha amato mato banyuza muri 'English Channel', umubare w'abagaragara muri ibi bikorwa wageze kuri zeru nyuma y'aho hatangajwe icyemezo cyo kubohereza mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages