Ruhurura ya Mpazi igabanya Umurenge wa Kimisagara n’uwa Gitega itwara amazi ava mu Murenge wa Kimisagara, igice cy’uwa Rwezamenyo, uwa Nyamirambo, Gitega na Mont Kigali. Mu gihe cy’imvura ayo mazi yose atuma iyo ruhurura yuzura igateza ibiza mu nkengero zayo.

Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo kuri Noheli ya 2019 ikibasira Umujyi wa Kigali yahitanye abantu 12, inzu 113 zirasenyuka naho hegitari 49 z’imyaka zangizwa n’amazi. Aho kuri Mpazi yatumye imiryango 22 yimuka.

Icyakora abo ibiza by’iyo mvura bitari byagezeho ntibabyumvise ngo bahite bimuka. Mu ijoro ryo ku wa 2 Gashyantare 2020 hongeye kugwa indi mvura yaguye mu gihugu hose ihitana abantu 19, abandi umunani barakomereka, inzu 98 zirasenyuka naho hegitari 21 zirangirika.

Iyo mvura niyo yakuye ku izima imiryango 29 igizwe n’abantu 100 yo mu Murenge wa Kimisagara yasabwaga kwimuka hafi ya Mpazi, itangira kwimuka. Ubu ikaba ishishikariza n’abandi bakiri mu manegeka kuyavamo.

Ni mu gihe Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi bw'ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko amezi atatu y’itumba azarangwa n’imvura iruta isanzwe imenyerewe muri Werurwe, Mata na Gicurasi.

Mukamacari Philomene ni umwe mu bakozweho n’imvura yaguye kuri iyo tariki 2 Gashyantare. Yabwiye IGIHE ko yari yagemuriye umurwayi kwa muganga imvura ikagwa atarataha, iwe hakuzuzura icyakora ngo amahirwe yagize ni uko yari yajyanye n’umwana we.

Ati “Barampagaraga ngo iwawe hameze nabi banguka urebe ko wagira ikintu uramura […] naraje nsanga urugi rwitse abantu baramfasha baruvanaho ibintu byari mu cyumba bimwe nahuriye nabyo mu ruganiriro ibindi byari byagiye ubwo mfata icyemezo ndimuka.”

Kimwe n’ahandi henshi, Mukamacari yumvikanisha ko atahise afata icyemezo cyo kwimuka aho hantu kubera ko yari ahatuye igihe kirekire kingana n'imyaka 25. Agendeye ku buryo yimutse yatakaje ibye, asaba abagituye mu manegeka kumvira amabwiriza n’inama bahabwa n’inzego z’ubuyobozi.

Ati “Niba leta itugiriye impuhwe ikavuga iti nyabuneka, ibintu bimeze nabi hari imvura idasanzwe imbere, buri muntu wese nabashe kumva kuko iyo atumvise na we ntatinda kubona, nibimuke.”

Mugenzi we, Munyarukumbuzi Augustin yari afite inzu z’ubucuruzi n’izikodeshwa zifite imiryango irenga umunani ariko na we yemeza ko icya mbere ari ubuzima.

Ati “Ukurikije uko hano kuri iyi Mpazi hateye imvura iguye nawe ntabwo wahatura icya mbere ni ukureba ubuzima kuko imitungo uyigira ari uko ufite ubuzima.”

Nk’uko gahunda y’Umujyi wa Kigali ibiteganya abari bafite inzu bakodesherejwe amezi atatu, imiryango 29 yari isigaye kuri Mpazi yose ikaba yaramaze kwimuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Havuguziga Charles, yabwiye IGIHE ko imyubakire y’iyo ruhurura ariyo iyitiza umurindi mu kugeza amazi ahayikikije.

Nyuma yo kwimuka kw’abari bayituriye harateganywa ko yavugururwa ndetse igakikizwa imigano yo kurwanya isuri muri metero 30 z'inkengero.

Muri gahunda yo gutuza neza abaturage barimo n’abimuwe na Mpazi, umujyi wa Kigali ufite umushinga uterwamo inkunga n’Abasuwisi witwa 'Skat Consulting Ltd' uzubaka inzu zo kubatuzamo ku ruhande rwa Gitega na Kimisagara.

Havuguziga Charles ati “ Abagenerwabikorwa ni abari basanzwe bafite ubutaka.”

Abari bafite inzu zarabaruwe zinahabwa agaciro ku buryo igihe cyo guhabwa inzu hazagenderwa ku gaciro k’izo bari bafite. Inzu yamaze kubakwa muri Skat yamaze gutuzwamo imiryango umunani.

Biteganyijwe ko abari muri metero 30 bose bazahava hagaterwa imigano
Biteganyijwe ko abari muri metero 30 bose bazahava hagaterwa imigano
Inzu Mukamacari Philomène wari utuye mu Kagari ka Kimisagara mu Mudugudu wa Nyakabingo yari atuyemo muri ako gace yari amazemo imyaka 25
Inzu Mukamacari Philomène wari utuye mu Kagari ka Kimisagara mu Mudugudu wa Nyakabingo yari atuyemo muri ako gace yari amazemo imyaka 25
Inzu zigaragara ko ziri mu manegeka ku mpande z'Imirenge ya Kimisagara na Gitega kuri ruhurura ya Mpazi
Inzu zigaragara ko ziri mu manegeka ku mpande z'Imirenge ya Kimisagara na Gitega kuri ruhurura ya Mpazi
Iyi ruhurura yubatswe mu 2005 ikajya isanwa kenshi ikangirika biteganyijwe ko igiye gusanwa ikubakishwa beto
Iyi ruhurura yubatswe mu 2005 ikajya isanwa kenshi ikangirika biteganyijwe ko igiye gusanwa ikubakishwa beto
Ku gice cy'Umurenge wa Gitega naho gahunda ni imwe yuko abari mu manegeka ya Mpazi bagomba kuhava bagakiza ubuzima bwabo
Ku gice cy'Umurenge wa Gitega naho gahunda ni imwe yuko abari mu manegeka ya Mpazi bagomba kuhava bagakiza ubuzima bwabo
Kubera imyubakire y'iyo ruhurura bituma amazi agira umuvuduko utuma ayirenga
Kubera imyubakire y'iyo ruhurura bituma amazi agira umuvuduko utuma ayirenga
Mu bihe by'imvura Mpazi iruzura cyane amazi agasandara akayirenga
Mu bihe by'imvura Mpazi iruzura cyane amazi agasandara akayirenga
Zimwe mu nzu za Munyarukumbuzi Augustin
Zimwe mu nzu za Munyarukumbuzi Augustin
Inzu yubatswe mu mushinga Skat ugamije gutuza abari batuye mu manegeka yamaze kuzura ituzwamo imiryango 8 yo ku Kimisagara
Inzu yubatswe mu mushinga Skat ugamije gutuza abari batuye mu manegeka yamaze kuzura ituzwamo imiryango 8 yo ku Kimisagara