Kuri uyu wa Gatanu, nibwo abadepite bakomeje gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga amasoko ya Leta.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel, yagaragaje bimwe mu bitera gukoresha nabi imari n’umutungo by’igihugu, yibanda cyane ku itangwa n’ipiganirwa ry’amasoko ya Leta.
Yagaragaje ko hari aho usanga amasoko ahabwa abatabifitiye ubushobozi ku mpamvu zitandukanye zirimo ikimenyane, ruswa n’ibindi, ndetse no kugena amafaranga arenze agaciro k’ibizakorwa.
Kubw’ibyo, Dr. Ndagijimana yavuze ko hari ingamba zafashwe zigamije gutanga amasoko mu mucyo harimo gukoresha ikoranbuhanga mu kuyapiganira, rigabanya guhura kw’abarishaka n’abaritanga, ubujurire bw’abavuga ko barenganijwe n’ibindi.
Yanazamuye ikibazo cy’abakozi basezeye cyangwa birukanywe ku mirimo ya Leta n’ibigo byayo, bakwiye guhezwa mu gihe cy’imyaka itanu batemerewe gupiganirwa amasoko yayo.
Yasobanuye ko hari igihe bashobora gutsindira ayo masoko bitewe n’uko hari abakoramo baziranye cyangwa ububasha akihafite cyangwa bitanakorwa gutyo bigatera akangononwa abandi bapigana.
Ati “Ashobora kuvamo ku bushake bwe, kwirukanwa cyangwa ku mpamvu zose ariko kuko yahakoze bamuzi, bigaragara ko ashobora kubyifashisha akarusha amahirwe abandi bahapiganwa. Kugira ngo urwo rwikekwe ruveho n’abavuga ngo uyu yahoze akora cyangwa ayobora aha, turabona bashobora kubera, bakamuhengekera bakamuha isoko twe tugahomba. Harimo ko uwakoze mu rwego rwa Leta runaka, iyo avuyemo ntiyemererwe gupiganamo isoko, bikagenda bikagera mu gihe cy’imyaka itanu.”
Abadepite babanje kugira impungenge bavuga ko byaba ari ukubangamira uburenganzira bw’uwo utakiri umukozi wa leta, ariko baje kunyurwa n’ibisobanuro bya Dr. Ndagijimana, wababwiye ko hari abajya bivana mu myanya y’imirimo bamaze kumva amasoko arimo amafaranga menshi, bashaka gupiganirwa.
Depite Murumunawabo Cecile yavuze ko iyo umuntu yokoze mu kigo agiramo inshuti nyinshi ku buryo zishobora kumufasha kubonamo inyungu ziruta iz’abandi, bityo ko akwiye guhezwamo ndetse no mu bigishamikiyeho mu gihe bipiganisha amasoko.
Perezida wa PAC, Depite Nkusi Juvenal, yanakomoje ku zindi ngingo zishobora kwitabwaho muri uwo mushinga w’itegeko zirimo gukaza ibihano ku muntu wahamwe n’icyaha cyo kunyereza imari n’umutungo bya Leta kugira ngo ababikora babitinye.



















TANGA IGITEKEREZO