00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abisungana muri “Mituweli” barinubira kutavuzwa indwara zikomeye

Yanditswe na

Sitio Ndoli

Kuya 9 January 2015 saa 07:54
Yasuwe :

Bamwe mu bivuriza ku bwisungane bwa Mutuelle de Santé (Mituweli) bemeza ko kuba ubu bwisungane butabavuza ku ndwara zikomeye kandi zibahenze bibaca intege.
Bamwe muri bo bari ku bitaro bya CHUK baganiriye n’munyamakuru wa IGIHE, bavuga ko Mituweli yabafashije kwivuza indwara bakifuza ko ubu bwisungane bwabafasha ku ndwara zikomeye kuko kenshi izi ndwara ziba zihenze kuzivuza.
Umwe ati ‘barampimye basanga mfite indwara ya Hepatitis B, ikizami cyayo gipimirwa ibihumbi 50, nk’ubu sinari (…)

Bamwe mu bivuriza ku bwisungane bwa Mutuelle de Santé (Mituweli) bemeza ko kuba ubu bwisungane butabavuza ku ndwara zikomeye kandi zibahenze bibaca intege.

Bamwe muri bo bari ku bitaro bya CHUK baganiriye n’munyamakuru wa IGIHE, bavuga ko Mituweli yabafashije kwivuza indwara bakifuza ko ubu bwisungane bwabafasha ku ndwara zikomeye kuko kenshi izi ndwara ziba zihenze kuzivuza.

Bamwe mu barwayi bemeza ko ikarita yo kwivurizaho ya Mituweli ifite agaciro kagerwa ku mashyi

Umwe ati ‘barampimye basanga mfite indwara ya Hepatitis B, ikizami cyayo gipimirwa ibihumbi 50, nk’ubu sinari nafata umuti wayo. ’

Undi ati ” umuntu ashobora kuza yavunitse akaguru, mbere barakwakira bakaguha imiti bwa mbere ariko imiti ihenze ntibayiguhe.”

Bahuriza ku kuba ubwisungane bwarabagiriye akamaro ariko bakongeraho ko Leta yari ikwiye guha ubushobozi Mituweli bakabasha kwivuza n’izi ndwara zivurwa n’imiti ihenze.

Ingingo ya 28 y’itegeko ryo muri 2011 rigenga ubwisungane mu kwivuza iteganya ko Mituweli itavurizwaho cyangwa ngo ipimirweho indwara zidafitanye isano na zimwe mu ndwara zemewe na Minisiteri y’Ubuzima nko kubagwa bigamije guhindura isura, gukuramo inda ku bushake, n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi bitemewe na Minisiteri y’ubuzima.

Kuri ubu Umushinga w’itegeko rishya rigenga ubwisungane mu kwivuza uri kongera gusuzumirwa mu Nteko Ishinga Amategeko. Uyu mushinga urateganya ko ikigo cy’ubwishingizi mu Rwanda cyagirana amasezerano n’amavuriro na farumasi byigenga abanyamuryango b’ubwisungane bakahivuriza cyangwa bakahagurira imiti.

Igihe.com

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages