Kuba abitabiraga aya makoraniro barabanzaga kwipimisha Covid-19 byagenwe n’Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 10 Nzeri 2020, iyoborwa na Perezida Paul Kagame.
Ingingo ya kabiri irebana n’iki cyemezo yagiraga iti “Amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira, harimo inama n’ubukwe, bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima harimo kwipimisha COVID-19 (abayitabiriye bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi). Umubare wabo ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Uruhushya ruzajya rutangwa n’Inzego z’Ibanze ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) habanje gusuzumwa ko amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yubahirijwe.”
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri yahinduye iki cyemezo, gusa ivuga ko abantu bashobora kwipimisha ku bushake bwabo.
Ingingo ivuga kuri iki cyemezo, igira iti “Amakoraniro y’abantu batarenze 30 ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19. Cyakora abantu barashishikarizwa kwipimisha COVID-19 ku bushake bwabo kugira ngo barusheho gufata ingamba zo kuyirinda.”
Abitabira inama ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo kutarenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.
Abataha ubukwe bo bimeze bite?
Bitandukanye n’itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 10 Nzeri yeruye ikavuga ko ubukwe buri mu bikorwa ababyitabira bagomba kubanza kwipimisha Covid-19, mu itangazo rishya ho nta ngingo yerura ngo ivuge ko abataha ubukwe nabo bari mu bakuriweho icyemezo cy’uko bagomba kubanza kwipimisha Covid-19 nubwo nabwo buri mu bikorwa bitagomba guteranya abarenze 30.
Mu bihe bitandukanye abagiye kurushinga n’ababatahira ubukwe bagiye bagaragaza ko gahunda y’uko bagomba kubanza kwipimisha ibagora cyane ko ari ibintu bisaba ubushobozi, umuntu aba atarateganyije mbere.
Ibi byatumye mu barushinze mu minsi yashize hari abafata icyemezo cy’uko nta birori biherekeza umuhango wo gushyingirwa kwabo mu mategeko no mu rusengero bikorwa.





Ibitekerezo 0