00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abitabira Expo 2014 barifuza ko abayitegura bajya bashyiramo ahacururizwa udukingirizo

Yanditswe na

Manirahari Jacques.

Kuya 1 August 2014 saa 10:25
Yasuwe :

Bamwe mu bitabira imurikagurisha (EXPO) riri kubera i Kigali barishimira uburyo riteguye ariko bakanenga uburyo nta hantu na hamwe umuntu yasanga udukingirizo.
Benshi mu bagana Expo ngo ntibarumva impamvu ituma abayitegura batagena ahantu hashobora gucururizwa udukingirizo, ndetse bakanibaza impamvu Minisiteri y’Ubuzima idakoresha uyu mwanya, ngo isobanurire Abanyarwanda ibijyanye n’indwara z’ibyorezo, SIDA by’umwihariko.
Bamwe mu bitabira Expo ya 2014 bavuganye na IGIHE bavuze ko kuba (…)

Bamwe mu bitabira imurikagurisha (EXPO) riri kubera i Kigali barishimira uburyo riteguye ariko bakanenga uburyo nta hantu na hamwe umuntu yasanga udukingirizo.

Benshi mu bagana Expo ngo ntibarumva impamvu ituma abayitegura batagena ahantu hashobora gucururizwa udukingirizo, ndetse bakanibaza impamvu Minisiteri y’Ubuzima idakoresha uyu mwanya, ngo isobanurire Abanyarwanda ibijyanye n’indwara z’ibyorezo, SIDA by’umwihariko.

Bamwe mu bitabira Expo ya 2014 bavuganye na IGIHE bavuze ko kuba iri murikagurisha rihuza abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, byagakwiye kuba umwanya w’urubuga rwo gusobanurira abayigana ibijyanye n’icyorezo cya SIDA ariko nanone bakibaza impamvu abayitegura, nta hantu (stand) na hamwe bashobora gutanga serivisi z’udukingirizo.

Urubyiruko ruvuga ko rwamaze gusobanukirwa n’ububi bw’indwara ya SIDA kandi ko rubasha no kwifatira ingamba, gusa rukagaragaza impungenge z’uko hari abakishora mu ngeso zishobora kubakururira kwandura virusi itera SIDA, harimo nko gukoresha ibiyobyabwenge, n’ibindi.

Kuba kandi muri iyi Expo usanga urubyiruko rwinshi ari rwo ruba ruri mu tubari, runywa inzoga cyane na byo ngo bishobora kuba intandaro yo kugwa mu mutego bakaba bakora imibonano idakingiye ishobora gutuma bandura virusi ya SIDA. Aha rero ngo hakwiriye gutekerezwa ukuntu hajya hashyirwaho ahacururizwa udukingirizo kuko ngo byafasha benshi.

Habimana James, ukorera Magerwa ahazwi ku izina rya Bankok muri Sodoma, avuga ko kuba Expo ibera hafi y’ahantu hasanzwe habera ibikorwa by’uburaya muri Sodoma bishobora kugira ingaruka, kuko hari abajya gushakira abakiriya muri iyi Expo, bityo ngo hatabayeho ingamba zo gushyira udukingirizo ahashoboka bishobora kugira ingaruka nyinshi,kuko hari bamwe mu bakora uyu mwuga wo kwicuruza, baba babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Siborurema Jean Paul, umusore uri mu kigero cy’ myaka 30, avuga ko nta mpamvu yo kudashyira udukingirizo ahantu hahurirwa n’abantu benshi, kuko ngo no mu tubari dusanzwe, serivisi zo gucuruza udukingirizo zihaboneka. Avuga ko ikindi gihe iyi serivisi yajya itekerezwaho nk’uko ngo byakorwaga mu myaka yashize, aho wabonaga ibigo CNLS ubu yashyizwe muri RBC, byarashyiragaho gahunda yo kwigisha abantu ku cyorezo cya SIDA muri Expo, bakanatanga udukingirizo tw’ubuntu.

Ibyuma bitanga udukingirizo ubusanzwe bikunda gushyirwa mu bwiherero bwo mu tubari tumwe na tumwe hano mu Mujyi wa Kigali. Uretse ibi byuma, abashaka udukingirizo babasha kutubona mu nzu z’ubucuruzi zitandukanye.

Umunyamakuru wa IGIHE yagerageje kugera ahari ubwiherero muri iyi Expo ntiyagira ahantu nta hamwe asanga udukingirizo.

Ku rundi ruhande ariko, Umuryango SFH (Society for Family Health) wabyawe na PSI Rwanda uri muri iri murikagurisha, aho uri gushishikariza abantu kwirinda indwara z’ibyorezo, harimo na SIDA.

Butera John Robert Mugabe ushinzwe itumanaho muri uyu muryango avuga ko abasura SFH muri Expo bari guhabwa inyigisho ku kwirinda SIDA ndetse ko hari n’udukingirizo ku badukeneye.

Naho ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF), bugaragaza ko busanzwe bufitanye imikoranire myiza na Minisiteri y’Ubuzima, bukemeza ko udukingirizo by’umwihariko tutashyizwe muri Expo kuko n’ubundi nta hantu ho kurara (amacumbi/ lodges) hateganyijwe ku buryo udukingirizo twari gutekerezwa.

Yakomeje asobanura ko abakeneye udukingirizo bashobora kutugura mu mangazini n’ahandi hose tuboneka hanze ya Expo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages