Mu gushaka kumenya uburyo gahunda ya Kora Wigire igenda ishyirwa mu bikorwa hirya no hino, twasuye ibigo bitandukanye bitanga amasomo mu gihe kitarenze amezi atandatu umuntu akaba amaze kumenya umwuga we.
Hategekimana Emmanuel wiga ibyo gukora impapuro z’isuku (papiers hygiénique na Serviette) mu Kigo cya Nyarutarama avuga ko mu kwezi kumwe amaze, yatangiye kumenya kuzikora ndetse no kwiga udushya azakoresha ageze ku isoko ry’umurimo kugira ngo azigarurire abakiriya, atere imbere.
Yagize ati “Nimara kubimenya bizamfasha kwiteza imbere kandi nzajya nkora, impapuro z’isuku zishoboka nshatse kuvuga ko nzakora intoya n’inini kugira ngo umukiriya wese atware iyo ashaka bitewe n’amafaranga afite.”
Kwihangira imirimo biri no muri siporo aho abakobwa n’abahungu bagera ku 120 bahisemo kwiga koga na gym tonic ku buryo bakwihangira imirimo bagashinga ibyabo cyangwa bagakorera amahoteli batoza abaje babagana.
Sugira Ineza wiga kuba umutoza mu bya gymtonic yagize ati “Iyo umugore agiye muri gym aba yumva yakoreshwa na mugenzi we kuko hari byinshi bahuriyeho,nanjye rero numva nzabafasha kandi bikangirira umumaro.”
Akigeme Leonille umubyeyi wiga ibijyanye no gukora amandazi, biswi (Biscuit) n’ibindi bikorwa mu ifarini ngo we na bagenzi be batangiye no kuyakora mu duce baturukamo kandi byatangiye kubinjiriza.
Ati “Ni ibintu byiza kwiga umwuga kuko nkanjye ufite urugo iyo ntashye nkayakora ngacuruza mbona amafaranga yo kwicyenuza mu rugo kandi ntararangiza no kwiga.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyingiro (WDA), Gasana Jerome, avuga ko gahunda ya Kora Wigire igamije kongera ibikorerwa mu Rwanda kandi bikenerwa n’abanyarwanda
Yagize ati “Ni gahunda yunganira ubushobozi n’ingamba za Leta zo kongera ubwinshi bw’ibikorerwa ku Isoko ry’u Rwanda kandi bikenerwa n’abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko iyi gahunda izafasha gutanga imirimo myinshi ku bantu batandukanye na bo bagahanga akazi bakagaha n’abandi banyarwanda bityo imirimo myinshi idashingiye ku buhinzi ikagenda iboneka.
Umuhuzabikorwa w’umushinga Kora Wigire muri WDA, Nzabandora Addallah, na we ahamya ko kwitabira gahunda ya Kora Wigire byatangiye gutanga umusaruro nk’uko abagenerwabikorwa babyivugira, kandi ko bizatuma abantu badafite icyo gukora bagabanuka, cyane cyane abagore n’abakobwa.
Yagize ati “Abakobwa n’abagore babyitabire bizabafasha, babone amahirwe yo kubona inguzanyo na bo batangire gutanga akazi ku bandi bantu.”
Mu bigo byigisha imyuga mu gihe gito (Incubation centers ) usanga hakorerwa ibikorwa bitandunye birimo kwigisha guteka, kudoda, gukora ibikombe n’amatasi, impapuro z’isuku n’ibindi bitandukanye bituma umuntu agira ubumenyi akajya guhanga imirimo mu gihe gito.
‘National Employment Program’, urukomatane rwa gahunda zigamije gufasha abaturage guhanga imirimo mishya, yashyizweho kugira ngo ifashe Leta kugera ku ntego ya gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu, EDPRS II, ivuga ko buri mwaka hagomba guhangwa nibura imirimo mishya ibihumbi 200 idashingiye ku buhinzi.



















TANGA IGITEKEREZO