Mu kiganiro ku mateka y’u Rwanda cyatanzwe n’umusaza utuye kuri uwo musozi, Kalisa Rugano, yabwiye abanyeshuri uko abana b’Umwami Nsoro Samukondo aribo Ruganzu Bwimba na Robwa baharaniye kwagura u Rwanda n’ubuhangange bwarwo bakiri bato, ahuza ubwo butwari n’ubwabaharaniye kubohora igihugu bakiri bato maze abasaba gukunda igihugu no kubukurikiza.
Uretse ayo mateka, umusaza Rutabigwa Faustin utuye kuri uwo musozi, yabasobanuriye amateka y’igiti cy’icubya (Ricubya abanzi), cyatewe n’Umuhungu w’Umwami Kirima Rujugira (Ndabarasa), ubwo ingoma z’u Burundi, Ndorwa, Gisaka, u Bugesera zagabye ibitero ku Rwanda, abanyandorwa bakigabiza Gasabo igihe cy’ibyumweru bibiri, Kirima atuma Ndabarasa kuyibohoza, amaze kubikora ahita agitera, hahita hava imvugo y’uko u Rwanda rutera ntiruterwe.
Umuyobozi w’icyiciro cya Kabiri cy’ayisumbuye muri Green Hills Academy (High School Principal), Anna Bagabe, yabwiye IGIHE ko icyo gikorwa kigamije kubasaba kutibagirwa umuco nyarwanda.
Ati “Abanyeshuri barangije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye tubazana hano ku gicumbi cy’amateka yacu. Ubusanzwe tubigisha byinshi bijyanye n’umuco wa Kinyarwanda ari ururimi, imbyino ari ibintu byinshi by’uko umuco wari umeze, kubera ko iterambere ryaje hari igihe babyibagirwa, bakibagirwa n’amagambo amwe ya Kinyarwanda ariko tugerageza kubibibutsa. Ubwo rero iyo bagiye kurangiza, tubazana hano ngo tubereke ko hari ahantu u Rwanda rwavuye.”
Yunzemo ati “Aba bana bakunze kujya kwiga hanze, biba bisaba kubibitsa ko niyo bagiye ni byiza kwiga n’imico y’ahandi bakareba ibyiza birimo ariko ntibazibagirwe umuco wabo. Bakongeraho ibyiza bakazagaruka aribo bazakomeza n’ubusugire bw’igihugu mu bintu byose.”
Abanyeshuri batangaje ko bishimiye gusura uyu musozi ari impamba ikomeye bahawe nkuko Nyamuranga Bright yabivuze ati“Nk’abanyeshuri, hari bamwe baba bagiye kwiga hanze ariko buriya iyo tuje tukiga amateka y’iwacu, bituma tuyajyana, akaba ari impamba abantu bakuze baduhereje.”
Shina Uwase Rinda, yagize ati “Ni iby’ingenzi kuba batuzanye hano i Gasabo ngo turebe inkomoko y’igihugu cyacu, turebe uko umuco wacu ugenda ukura. N’ubwo tugenda tubona ikoranabuhanga rishya, inyubako nshya ariko hari aho ibyo byiza byaturutse. Ibyo rero kubireba, bituma nishimira kuba umunyarwanda.”
Uretse aba banyeshuri, iri shuri rizana n’abakozi baryo b’abanyamahanga mu rwego rwo kubafasha kumenya amateka y’u Rwanda.
Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatanu, abanyeshuri babyina imbyino za Kinyarwanda, imikino, bagasangira ifunguro rya kinyarwanda, bagasakuza, bagakora n’ibindi byuje umuco Nyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO