00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiyise ‘Imparata’ bahangayikishije abatuye Gatsibo na Kayonza

Yanditswe na Habimana James
Kuya 23 December 2018 saa 09:47
Yasuwe :

Abatuye Imirenge ya Kiziguro muri Gatsibo na Murundi muri Kayonza, bavuze ko bahangayikishijwe n’abantu biyise ‘Imparata’, bababuza amahoro.

Imparata, ni izina rifitwe n’abasore ngo bacukura amabuye y’agaciro muri iyi Mirenge, ariko bakabikora mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba baturage bavuga ko ‘Imparata’ ngo zikomoka mu Murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana.

Bavuga ko iyo bamaze gucukura aya mabuye bajya mu biyobyabwenge, ari nabyo bivamo kugirira nabi abaturage bahatuye harimo no kubica.

Umwe mu baturage yabwiye IGIHE ko hari umwe baherutse kwica mu gasanteri k’ahitwa Rwinsheke, yicwa ku manywa bamuteye ibyuma.

Uyu utifuje kuvuga amazina ye yagize ati “Dufite ubwoba, aba bantu barahari, n’ubu uhageze wababona, ukubitanye nabo utabazi ugira ubwoba, baba bambaye ibintu bicitse bitwaje amapiki, bacukura amabuye yitwa amatini. Turahangayitse ni uko twabuze uko tugira kuko iyo ubonye umuntu apfa ntagire gikurikirana, ubwo urumva twe turiho?.”

Bavuze ko iyo Imparata zimenye ko hari umuntu ushaka gutanga amakuru ku byaha bakora bamuhiga, ugiranye ikibazo n’undi, akaba nawe ngo yitabaza Imparata ngo zihohotere uwo bashyamiranye.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’aba bantu koko gihari, ariko ko ubuyobozi bw’aka karere n’aka Kayonza n’inzego z’umutekano ku mpande zombi, bafashe umwanzuro wo gushaka uko aba bantu (Imparata) bashyirwa mu makoperative ngo bakorere mu buryo bwemewe.

Ati “Twashatse rwiyemezamirimo ufite ubumenyi mu bucukuzi, icyo twakoze twandikiye ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na gaz dusabira uwo muntu washyize hamwe abacukuraga muri koperative, ko yahabwa uburenganzira bwo gucukura. Twarabikoze dutegereje igisubizo ariko ubu hararindwa, nubwo tutavuga ngo hararinzwe 100%, hari ubwo bihisha bakajyamo.”

Yakomeje agira ati “Kubera ko ako gasanteri mbere harimo ibiyobyabwenge, ugasanga uwacukuye yabonye nk’ibihumbi bibiri cyangwa bitatu ku munsi, bakaza bakanywa bagasinda bigateza umutekano muke, twafashe ingamba turahasaka bamwe baranahanwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwamaganye abantu biyita Imparata, kuko ngo akenshi iyo abantu bihaye izina, usanga nyuma rivuyemo ibindi bibazo bibi.

Iri zina rije nyuma y’aho mu mwaka wa 2015, abatuye i Mwili mu Karere ka Kayonza bavuze ko nabo bahangayikishijwe n’abitwa “Intaragahanga” zategeraga abaturage mu nzira zikabambura ibyo bafite zikanabahohotera.

Abaturage bavugaga ko Intaragahanga ziba mu gace kitwa Ryamutumo kagizwe n’imyobo y’ibirombe byacukurwagamo amabuye y’agaciro bikikijwe n’ibihuru impande n’impande.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages