Mu mwaka wa 1998 ni bwo mu cyahoze ari Kamunuza Nkuru y’u Rwanda hatangiye ishami ryigisha iyigamimerere (Psychology), ariko uko iminsi yagiye ihita, abarangije muri iri shami bagiye bavuga ko umwuga bigiye udahabwa agaciro ku isoko ry’umurimo.
Ibi byatumye bamwe mu bize uyu mwuga, bahitamo kujya bigira mu kandi kazi, karimo kwigisha, rimwe na rimwe bakavuga ko bataye igihe biga ibidafite akamaro.
Ubwo bahuriraga mu Karere ka Huye hagamijwe kurebera hamwe aho ibintu bipfira n’uko bakishakamo ibisubizo, bagaragaje ko kuba batibumbira hamwe, ngo n’ibibazo bafite babishakire umuti na cyo kiri mu bituma bene ibi bibazo bidakemuka.
Nyuma y’inama nyunguranabitekerezo bagiranye, bashyizeho urugaga (ihuriro) ruzajya rubafasha kumenyekanisha umwuga wabo, gukora ubuvugizi ku nzego zitandukanye, ndetse no gukemura ibibazo byabo nk’abantu bahuje umwuga.
Uru rugaga rwatorewe abayobozi, biha imihigo bagomba kwesa ndetse hashyirwaho n’amategeko arugenga.
Prof. Vincent Sezibera watorewe kuyobora uru rugaga rwiswe “Rwanda Psychological Society” (RPS), avuga ko basanze kugira ngo intego bafite bazazigereho ari uko bafatana urunana kandi bagashyiraho n’amategeko abagenga.
Yagize ati “Twasanze byinshi mu bibazo dufite biterwa n’uko dutatanye, burya iyo udafite abo mufatanye urunana, bishobora kukubera inzitizi kuba wagaragaza umusaruro, cyangwa ugatanga serivisi itanoze. Iri huriro rizadufasha kwigira hamwe ibibazo byose kandi tubishakire umuti, kandi twizeye ko bizakemuaka.”
Prof. Sezibera avuga kandi ko uru rugaga ari rwo ruzabafasha kumenyekanisha umwuga wabo no gukora ubuvugizi kugira n’abawize bajye bahabwa akazi mu bigo bitandukanye, kuko ngo abenshi barangizaga amasomo bakigira gukora ibindi bihabanye n’ibyo bize.
Ati “Kugirango tumenyekanishe ibyo dukora, hakenwe urwo rugaga, ibi kandi bizatuma n’aho dukenewe twitabazwa; Buriya abanyarwanda baravuga ngo ‘umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina’. Ubu igikurikiyeho ni ukumenyakanisha ko urugaga ruriho, abanyamuryango bakiyongera kandi n’abadukeneye bakamenya aho babariza”.
Bamwe mu banyamuryango ba RPS bavuga ko uru rugaga barwitezeho ibisubizo byinshi ku bibazo bafite ndetse no ku bibazo sosiyete nyarwanda ifite.
Munganyinka Claudine ati “Tumaze igihe turi aho tujagaraye, kandi dufite inyungu nyinshi twakabonye. Niba guhera ku mwana kugeza ku musaza bafite ibibazo, ariko twe twakabikemuye ugasanga kuba ntaho duhurira, ibyo bibazo bidakemuka; (…) urumva ko iki ari igisubizo kuri twe n’abanyarwanda”.
Aba bize iyigamimerere (Psychologists), bafite ubumenyi mu gufasha abantu batandukanye barimo, abahura n’ikibazo cy’ihungabana, abana bakura imyitwarire itari myiza, abafite uburwayi bwo mu mutwe, abakoresha ibiyobyabwenge, abivuza batarwaye, n’abafite ibindi bibazo bitandukanye bijyanye n’imimerere ndetse n’imyitwarire bya muntu.
Uru rugaga rwihaye intego, zirimo gutanga amahugurwa, ubuvugizi ku banyamuryango, gushyiraho amashami no gukorana n’inzego zitandukanye, ndetse no kurengera umwuga kugira ngo utavogerwa n’abatarawigiye.



















TANGA IGITEKEREZO