Mu kwitegura yubile y’imyaka 100 imfura mu maseminari imaze ishinzwe, bamwe mu barerewe mu Iseminari Nto Yitiririwe Mutagatifu Lehu y’i Kabgayi mu mwaka w’i 1987-1988, bageneye inka barumuna babo biga muri iyi seminari, hagamijwe kandi gukomeza kubafasha kubaho neza.
Muri uyu muhango wabanjirijwe n’igitambo cya misa, nk’umwe mubateguye iki gikorwa Padiri Ntahobakurira Claudien yagarutse ku burere bwa gikiristu ku bahize, haba abiyeguriye Imana cyangwa abakomeje ubundi buzima nk’abalayiki by’umwihariko, gutanga umusanzu ukomeye mu burezi bwuje umutimana wa kimuntu, urukundo ruhamije iterambere rya bose bigaragara ku Baseminari mu buzima bwa buri munsi.
Kimwe na bagenzi be Kamere Emmanuel, Euthyme Mudahenwa na Itangishaka Emmanuel bavuga ko Seminari yabahaye uburere bukwiye, kandi bubafasha mu buzima no mu myitwarire yabo ya buri munsi, aha bakagaruka kandi ku nkunga bise ko ari nto, ariko ngo ukagabiye inka si ubuhake aba akukeneye, ahubwo bishimangira byimazeyo urukundo.
Ku ruhande rwabo barumuna babo biga mu Iseminari, bashimira inka bahawe. Nshimiyimana Emmanuel aganira na IGIHE yavuze ko bahereye ku rugero beretswe na bakuru babo ku ntambwe bateye mu buzima.
Mu izina rye bwite n’abo bafatanije umurimo wo kurere Padiri Theotime Gatete, Umuyobozi wa Seminari Nto y’i Kabgayi, yagarutse ku gaciro ko kuzirikana aho wanyuze wiga cyane ko hari intambwe umuntu aba agezeho, aha nanone akavuga bigaragaza ikinyabupfura n’urukundo Seminari itoza abayinyuzemo.
Padiri Gatete ati “Kuri ubu iyi Seminari yaciyemo ingeri nyinshi z’abantu batandukanye, ndetse bikaba bibaha icyizere n’ishema kiriziya Kiliziya yahaye igihugu binyuze mu burere mfashabuzima cyangwa na roho”.
Seminari Nto Yitiriwe Mutagatifu Lehu y’i Kabgayi yizemo abasaga 5,154, muri bo 338 bihaye Imana ikaba yarashinzwe ku wa 4 Ukwakira 1913 ku gitekerezo cya Musenyeri Yohani Yozefu Hirth wari igisonga cya Papa mu buyobozi bwa Vikariyari ya Vigitoriya- Nyanza.



















TANGA IGITEKEREZO