00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abize muri LDK bavuga ko yabakuye ibuzimu ikabashyira ibuntu

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 1 August 2015 saa 10:19
Yasuwe :

Abanyeshuri bize muri Lycee de Kigali bahuriye mu isabukuru y’imyaka 40 imaze ishinzwe bemeza ko yabakuye habi ikabashyira aheza bityo bakaba bagomba kuyishima.

Bazivamo Christopher, na Hagengimana Athanase, bavuze ko batangira kwiga ay’isumbuye muri LDK mu 1974 batambaraga inkweto, intambwe bagezeho bakaba ngo bayikesha LDK.

Bavuze ko kwiga muri LDK byasabaga ko uba watsindiye ku manota menshi, akenshi abayagize baturuka mu byaro aho imibereho yabaga itoroshye.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga ubwo LDK yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 imaze ishinzwe bakemeza ko aho yabakuye ari kure.

Bazivamo ni umwe mu bazaga kwiga muri LDK batambaye inkweto

Uwavuze mu izina ry’abize muri LDK, Bazivamo Christophe, yagaragaje inzira y’inzitane baciyemo ubwo bahuraga n’ibibazo birimo guturaka mu byaro ariko LDK ikababera umucyo.

Yagize ati “Dutangira kwiga byari bigoye kuko abenshi ntitwari tuzi n’i Kigali, ubwo urumva ko kumenya ngo urajya nka Kicukiro abenshi ntibari bahazi.”

Yavuze ko intambwe bateye bayikesha uburere bwiza bakuye muri LDK, asaba abakiyigamo kurushaho gushyiramo ingufu kuko kwiga muri iryo shuri ubwabyo bidahagije, ahubwo ko hari ikindi gikenewe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, wari umushyitsi mukuru muri iyo Sabukuru, yavuze ko ibirori bya LDK bifite icyo bisobanuye mu burezi.

Yasobanuye ko uburezi bwiza buzafasha igihugu kugera ku cyerekezo 2020 cyihaye, asaba inzego zose guha agaciro uburezi.

Umuyobozi wa LDK, Martin Masabo, yashimiye abitabiriye umuhango, abizeza ko hazakomeza kubaho ubufatanye bwa LDK n’inzego zitandukanye hagamijwe gukomeza kurerera igihugu gushyitse.

LDK yagiriwe inama yo kutihutira kugura ‘Bus’

Rwamukwaya, na we wize muri LDK yasabye ubuyobozi bw’ikigo kutihutira kugura ‘bus’ (imodoka nini), ahubwo hakarebwa ibindi bikorwa byihutirwa birimo gusana ikigo, bikaba ari byo biherwaho.

Yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, LDK izahabwa miliyoni 115 azifashishwa mu bikorwa byo kuvugurura inyubako nko gusimbuza amabati n’ibindi.

LDK yashinzwe mu 1974, yahuruje abayirereramo, abayizemo, abanyeshuri n’inshuti zayo basaga ibihumbi 2,000 barasabana banakora igikorwa cyo gukusanya amafaranga azasana icyo kigo.

Ku ikubitiro habonetse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 922, amadorali ya Amerika igihumbi n’Amayero 250 yatanzwe.

Abitabiriye umuhango kandi bemeye kuzatanga miliyoni 105 n’ibihumbi 249 aya yose akazifashishwa mu gusana LDK.

Abakiga muri LDK babwiwe ko bidahagije ahubwo kuzakomeza kuragwa n'indangagaciro
Athanase Hagengimana watangiye kwiga yambara ibirenge yateye indi ntambwe
"Utaganiriye na Se ntamenya icyo Sekuru yasize avuze", Abakiga muri LDK basogongejwe ku nkongoro abababanjirije banywereyeho
Depite Bazivamo Christophe ni umwe mu mfura za LDK
Masabo (hagati), Rwamukwaya, n'uhagarariye Abarerera muri LDK
Martin Masabo, Umuyobozi wa LDK
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya wari umushyitsi mukuru

Amafoto: Bizimana Jean
Rutikanga Paul
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages