Bazivamo Christopher, na Hagengimana Athanase, bavuze ko batangira kwiga ay’isumbuye muri LDK mu 1974 batambaraga inkweto, intambwe bagezeho bakaba ngo bayikesha LDK.
Bavuze ko kwiga muri LDK byasabaga ko uba watsindiye ku manota menshi, akenshi abayagize baturuka mu byaro aho imibereho yabaga itoroshye.
Ibi babigaragaje kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga ubwo LDK yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 imaze ishinzwe bakemeza ko aho yabakuye ari kure.
Uwavuze mu izina ry’abize muri LDK, Bazivamo Christophe, yagaragaje inzira y’inzitane baciyemo ubwo bahuraga n’ibibazo birimo guturaka mu byaro ariko LDK ikababera umucyo.
Yagize ati “Dutangira kwiga byari bigoye kuko abenshi ntitwari tuzi n’i Kigali, ubwo urumva ko kumenya ngo urajya nka Kicukiro abenshi ntibari bahazi.”
Yavuze ko intambwe bateye bayikesha uburere bwiza bakuye muri LDK, asaba abakiyigamo kurushaho gushyiramo ingufu kuko kwiga muri iryo shuri ubwabyo bidahagije, ahubwo ko hari ikindi gikenewe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, wari umushyitsi mukuru muri iyo Sabukuru, yavuze ko ibirori bya LDK bifite icyo bisobanuye mu burezi.
Yasobanuye ko uburezi bwiza buzafasha igihugu kugera ku cyerekezo 2020 cyihaye, asaba inzego zose guha agaciro uburezi.
Umuyobozi wa LDK, Martin Masabo, yashimiye abitabiriye umuhango, abizeza ko hazakomeza kubaho ubufatanye bwa LDK n’inzego zitandukanye hagamijwe gukomeza kurerera igihugu gushyitse.
LDK yagiriwe inama yo kutihutira kugura ‘Bus’
Rwamukwaya, na we wize muri LDK yasabye ubuyobozi bw’ikigo kutihutira kugura ‘bus’ (imodoka nini), ahubwo hakarebwa ibindi bikorwa byihutirwa birimo gusana ikigo, bikaba ari byo biherwaho.
Yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, LDK izahabwa miliyoni 115 azifashishwa mu bikorwa byo kuvugurura inyubako nko gusimbuza amabati n’ibindi.
LDK yashinzwe mu 1974, yahuruje abayirereramo, abayizemo, abanyeshuri n’inshuti zayo basaga ibihumbi 2,000 barasabana banakora igikorwa cyo gukusanya amafaranga azasana icyo kigo.
Ku ikubitiro habonetse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 922, amadorali ya Amerika igihumbi n’Amayero 250 yatanzwe.
Abitabiriye umuhango kandi bemeye kuzatanga miliyoni 105 n’ibihumbi 249 aya yose akazifashishwa mu gusana LDK.
Amafoto: Bizimana Jean
Rutikanga Paul
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO