Mu cyumweru ngaruka mwaka cyahariwe imurikabikorwa ry’ibibera muri Kaminuza yigenga ya Kigali bamwe mu baharangirije amasomo yabo barimo na Ministiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne bagaragaje ko bageze ku bikorwa bifatika babikesha ubumenyi baherewe muri iyo kaminuza.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko ULK ya cyera atari yo y’ubu bityo abakirimo kwiga bagomba kubyishimira bagakoresha ubwo bumenyi mu kwiteza imbere babubyaza umusaruro.
Ati “Ndabwira abanyarwanda ko kwihangira imirimo bishoboka, kuko ULK twabonye si ko batangiye, igikomeye ni ukugira igitekerezo n’uburyo bwo kugishyira mu bikorwa. Muri iyi kaminuza hari ibijyanye n’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga, bakabikoresha kuko ntabwo buri wese yagira kaminuza ye ariko ibyo kaminuza ifite dushobora kubikoresha turi benshi.”
Ku kibazo cy’abarangiza kaminuza bakabura imirimo, Minisitiri Uwacu yagize ati “Hari abize hano bafashe ubumenyi bize bakabuhinduramo imirimo ibabeshejeho ndetse bahaye n’abandi akazi, abakirimo kwiga babegere bababwire urugendo banyuzemo kugira ngo bishoboke.”
Fatisonga Janvier warangije amasomo ye mu mwaka wa 2007 ubu akaba ari umwarimu muri Kaminuza ebyiri zigenga hano mu Rwanda ndetse akaba arimo no gukorera impamyabumenyi ihanitse, yatangaje ko urwego agezeho ubu arukesha ubumenyi yaherewe muri iyo Kaminuza ati: Ubu ULK yateye imbere haba mu bikorwa remezo ndetse no mu bikoresho byifashishwa mu burezi, navuga ko ubu ULK ari ‘Super’ kandi ubumenyi nahakuye mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza n’ubu ni bwo ngenderaho.”
Mapendo Amos na we yize ibijyanye n’ubukungu muri ULK, kimwe n’abandi bize amasomo amwe bafashe icyemezo cyo gutangiza Unguka Bank Ltd, none iri ku rwego rushimishije.
Umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Kigali, Sekibibi Ezechiel, yatangaje ko kuba imurikabikorwa rikorwa buri mwaka ari umuhigo kaminuza iba yarihaye kugira ngo igaragaze ibyo ikora n’ibyo iteganya gukora.
Ati “Iyo uteretse abantu ibyo ukora bo bagenda bavuga ibyabo, ubu kuba twaratangije ishuri ry’ubumenyingiro ni kimwe mu byo abantu bakeneye kumenya bakatugana, hari abarangije hano batanga ubuhamya ku bandi bakirimo kwiga bw’uburyo bateye imbere kandi nabyo ni byiza.”
Yakomje avuga ko muri uku kwezi kwa Nyakanga ULK igiye gutangira kubaka ibitaro, bikazuzura mu mwaka wa 2018, bikazafasha guhindura ubuzima bw’abaturage mu kubona akazi no kuvura abarwayi.
Uretse amasomo ya Kaminuza yari asanzwe atangirwa muri ULK, ubu banafite Ishuri ry’Ubumenyingiro rizajya rifasha urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye kwiga kaminuza mu gihe cy’imyaka ibiri rukahakura impamyabumenyi mu myuga nk’amashanyarazi, gukora amazi, ubwubatsi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO