Kuba ubumenyi bafite (Psychology) ari bushya mu muryango nyarwanda, ni imwe mu mpamvu yatumye batekereza gushinga ihuriro banagera ikirenge mu cy’abandi nk’uko byasobanuwe na Prof. Vincent Sezibera, Umuyobozi wa RPS.
Prof. Sezibera agira ati “Icya mbere ihuriro ni ngomba, iyo abantu bakora umwuga biba byiza ko bagira aho bahurira kugirango bakomeze baganire ku mwuga wa bo bakomeze bihugure.”
Umuyobozi wa RPS yakomeje agaragaza ko hageze ko abize Psychology bagira aho bahurira, cyane ko uyu muryango ugizwe n’abakora uwo mwuga w’isanamitima, hakabamo abarimu ndetse n’abashakashatsi, ibyo bikazafasha guhuriza hamwe ibitekerezo maze uwo mwuga ugatera imbere.
Umuryango RPS uje wunganira kandi ufasha gushyira mu bikorwa imyanzuro 3 mu yafatiwe mu nama y’igihugu ya 12 y’Umushyikirano, aho uje nk’uwakwifashishwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wa 13 n’uwa 19, ukanafasha mu guhangana n’ingaruka z’ibivugwa mu mwanzuro wa 15.
Iyo myanzuro ni iyi ikurikira:
13. Gukaza ingamba zo kurwanya amakimbirane mu miryango, isenyuka ry’ingo no gusesengura impamvu zibitera kugirango bibonerwe umuti.
15. Gukaza ingamba zo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, icuruzwa ry’abantu, ihohotera ry’abana, havugururwa amategeko arebana nabyo, kugirango hashyirweho ibihano biremereye ku babikora, guca ubuzererezi no gushyingira abana bakiri bato.
19. Gushishikariza abanyarwanda bose kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’ihahamuka.
Mu gihe abize Psychology barimo biyegeranya bashyiraho amabwiriza azabagenga, ubu bamaze kumvikana ku izina n’ibirango by’umuryango wa bo, ubu ukaba uyobowe na Prof.Vincent Sezibera, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse akaba ari na we uyoboye ishami kigisha ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe (Clinical Psychology).
Abandi bagize Komite nyobozi ya Rwanda Psychological Society ni Dr.Vicent Sezibera, Dr.Mutabaruka Jean, Uwingeneye Baraka Polette, Justin Ishimwe Bizimana, Ndagijimana Jean Pierre, Evalde Nteziryayo, Ntwari Jean Paul, Usabimana Hawa na Uwanjye Jean Baptiste, iyi Komite ikaba yaratowe kuwa 21 Gashyantare uyu mwaka.
RPS yashinzwe isanga irindi huriro “Clinical Psychology ryitwa Clinical Psychology Students Association of Rwanda/CPSAR” ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza mu ishami rya Clinical Psychology, gusa hakaba hari andi mashami ya Psychology Atari afiye ihuriro ariko bose bakaba bazahurira muri RPS.



















TANGA IGITEKEREZO