00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bo u Rwanda rwohereza kwiga hanze bajya ‘guca umuti wa mperezayo’?

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 20 July 2015 saa 05:33
Yasuwe :

Buri mwaka igihugu cyohereza mu mahanga abanyeshuri bagera ku 170, kwiga amasomo aba ahuye n’ibyo igihugu kirangamiye mu gihe kizaza, umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) avuga ko bagaruka kandi bagatanga umusanzu ukomeye mu kubaka u Rwanda.

U Rwanda rufite urubyiruko rusaga 70% by’abaturage igihugu gikunda kuvuga ko kibaha amahirwe mu nzego zitandukanye ngo babashe kugira uruhare mu kucyubaka no kwibutswa ko ari abagisenye n’abakibohoye bose bari urubyiruko.

Amwe muri ayo mahirwe arimo kubohereza mu mahanga kurahura ubumenyi, Leta ikabishyurira cyangwa bakajyayo binyuze mu mubano u Rwanda ruba rufitanye n’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi.

Nubwo ariko abajyanwa ari abahanga kurusha abandi iyo bagiye benshi mu banyarwanda basize inyuma baba bumva babahebye, kuko akenshi ibihugu baba bagiye kwigamo iyo bibonye ubuhanga bwabo bihitamo kubagumana, bikabaha akazi n’amafaranga aruta ayo bakeka ko bazabona nibagaruka, bigatuma habaho kugurishwa k’ubumenyi bwabo (Brain Drain).

Abanyarwanda biga mu mahanga ntibahwema kwibutswa ko hari umwenda babereyemo urwababyaye

Ibi kandi byiyongeraho kuba bamwe baba bashaka kujya kwibera mu mahanga ahanini bitewe n’amateka mabi yaranze u Rwanda.

Benshi kandi igihugu ntikibategeka kugaruka cyangwa kugumayo, ahubwo kibasaba umutima wo kugikunda kandi kikabibutsa ko ari bo bagomba kugikorera no kugihesha agaciro aho baba bari hose ku Isi ari yo mpamvu bamwe bahitamo gutangira umusanzu wabo i Bwotamasimbi.

Abandi batandukanye baragaruka bamwe bakihangira imirimo ndetse abandi bagahabwa imyanya mu buyobozi mu rwego rwo kongera ingufu mu byo Leta iba iteganya haba muri Politiki no muri siyansi.

Imibare dukura mu kigo cy’igihugu cy’Uburezi REB nigaragaza ko ikigereranyo cya 170 ari bo bagenda buri mwaka kikemeza ko iyo bagiye hafi ya bose bagaruka kuko mu Rwanda hari imirimo iba ibategereje, dore ko boherezwa kwiga babanje kugaragarizwa ko ari byo bazakenerwamo.

Iki kigo gitangaza ko Ikigereranyo cy’amafaranga abatangwaho buri mwaka ari hagati ya 12,000,000,000 na 13,000,000,000 z’amanyarwanda.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, akaba n’umwe mu bize hanze y’u Rwanda avuga ko amakuru avuga ko hari abatagaruka Atari yo kuko asanga nka 99% bagaruka, ndetse kuri ubu benshi bakaba basigaye bahora bazirikana igihugu cyabo binyuze mu nyigisho na Politiki nziza bahabwa n’ubuyobozi.

Avuga kandi ko bagenda bakitwara neza kuko baba baziko bagiye ariko hari imirimo ibategereje igihugu kizabakeneraho barangije.

Ati “Baragaruka kuko haba hari imirimo ikeneye ubwo bumenyi… Abatagaruka bakeya tubibona kare kuko hari Raporo tubasaba ku buryo iyo imyitwarire igenda ihinduka biba bigaragara.”

Avuga ko ishyaka ryo gukunda igihugu mu rubyiruko rigenda ryiyongera binyuze muri gahunda zitandukanye bityo benshi baba hanze bahora bazirikana igihugu cyabo.

Kagame abasaba guhora bibuka ko igihugu na bo kibareba

Abanyarwanda baba hanze bakunda gusabwa umusanzu wabo mu kubaka igihugu, aho Leta y’u Rwanda ibasangayo mu bikorwa bitandukanye nka “Rwanda day” na “Rwanda Youth Forum”.

Ku nshuro ya mbere muri “Rwanda Youth Forum” yabereye i Dallas muri Leta zunze ubumwe za Amerika Perezida Kagame yahuye n’urubyiruko harimo urwoherejwe kwigayo, urutuyeyo, ndetse n’urwari ruturutse mu Rwanda arubwira ko uko ubuyobozi bubatekerezaho ariko na bo bagomba gutekereza u Rwanda.

Perezida Kagame agira igihe ahura na bo akabaganiriza no cyerekezo cy'u Rwanda

Mu ijambo rye ryo kuwa 23 Gicurasi 2015 yavuze ko u Rwanda rukeneye urubyiruko rureba kure, rukora cyane kandi rukazirikana ko aho ruba hose hari uruhare rukwiye kugira.

Mu ijambo rye kandi yabibukije ko ari bo bakwiye kurinda umurage w’agaciro haba mu bitekerezo no mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Uko mukomeza kongera ubumenyi n’ubunararibinye mukwiye no gukomeza kugira ishema ry’ubunyarwanda[….] ibyo muzakura hano muzabyongereho abo muribo maze mwubake u Rwanda rwiza”.

Perezida Kagame kandi muri iryo jambo yavuze ko nta muntu wahatirwa gukorera igihugu cye ariko kugikorera ari amahitamo meza.

Yagize ati “Kuba twahuriye hano uyu munsi ni uko igihugu cyanyu kibahoza ku mutima kandi namwe murifuza kuba muhari. Sinabahitiramo umusanzu mukwiye gutanga, ariko nizeye ko muzahitamo neza”.

Benshi barahagera bakazirikwa n’imigozi y’amadeni?

Umunyarwanda w’umushakashatsi muri Kaminuza ya Toronto, Phd Candidate, Eric Kalisa avuga ko benshi mu banyarwanda bameze nk’abandi banyafurika bakunda umunezero w’iburayi nubwo akenshi baba baririmba ibyiza by’u Rwanda.

Avuga ko uyu munezero uba wiganjemo imyenda bahabwa harimo imodoka, amashuri Ibyo ngo bituma babaho ubuzima bwose bishyura, ariho iyo benshi bayabuze bagira ihungabana, bagatandukana n’abo bashakanye (divorce), bakishora mu biyobyabwenge n’ibindi.

Avuga ko abenshi basigara kubera kwikunda (egoism) nubwo hari bake muri bo bohereza amafaranga yo gutunga benewabo.

Ati “Hari n’ababa bari muri za ‘delegation official’ bagahitamo kwisigarira iburayi[…] Birababaje kubona hari n’abakora akazi gaciriritse ino I Burayi n’Amerika kandi baraminuje, Benshi usanga bavuga ibitagenda neza mu Rwanda bicaye ino , aho gusubira iwabo ngo babihindure [... ] Kenshi bituruka ku bukoloni bwabacengeye mu mitwe.”

Kuri benshi ngo gusubira mu Rwanda bivuga umushahara muke, kutabona inkunga za Leta ku bashomeri n’abafite abagore, ndetse n’ibindi Leta zibashukisha.Gusa ngo benshi bari kubona iterambere ryagiye rigerwaho mu Rwanda bari kugenda bahindura imyumvire.

Abatanga umusanzu hanze ni bake,abenshi ni abaterera agate mu ryinyo

Umushakashatsi , Kalisa avuga ko abatanga umusanzu ari bake cyane ugereranyije n’umubare w’abatuye hanze.

Ati “Habaho bake bakunda igihugu ubona bitanga uko bashoboye. Hano benshi tubaho ‘cheque kuri cheque’ nukuvuga ko kenshi umushahara ukugeraho wishyura amadeni[...]ugategereza uwundi[...]ariko twakagombye kwicisha bugufi tukareka kwishinga sosiyeti irya amafaranga ya hano …Abize bakwiye gutaha kuko benshi bahera ino kubera imigozi ibaziritse y’amadeni”.

Iradukunda Liliane wize muri Canada nubu akaba ariho atuye avuga ko gutangira umusanzu hanze bishoboka ku gihugu cyane ko abantu bakuru baba bagomba gukundisha urubyiruko rwo muri “Diaspora” igihugu no kugira uruhare muri gahunda zitandukanye ziba ziri mu Rwanda nk’ikigega cy’agaciro,ishema ryacu,one dollar campain,...

Gusa ngo bisaba ubukangurambaga kuko hari n’ababa bamaze imyaka myinshi ariko batazi aho igihugu cyerekeza.

Bamwe bagenda bagiye guturayo, abandi baba bagiye kurahura ubwenge

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages