Gihaya ni akarwa kari rwagati mu Kiyaga cya Kivu ndetse kamaze igihe kirekire gatuweho n’abaturage. Bitewe n’imiterere yako, abashoramari bakabonamo ahantu hashobora gukurura ba mukerarugendo.
Abaturage bo ku Gihaya bavuga ko hari umushoramari wabegereye ababwira ko ashaka kubagurira, bakajya gutura ahandi.
Uyu mushoramari uteganya kubaka hoteli ku Gihaya, mu myaka yashize yagiyeyo agurira imiryango 26, aho yayimuye ahatera ubusitani.
Ku wa Mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022, nib wo abaturage baganiriye n’abadepite bari mu ngendo zo gusura ibice bitandukanye by’igihugu bareba uko imibereho y’abenegihugu ihagaze; babagaragarije ko na bo bifuza ko bagurirwa bakajya gutura ahandi hegereye ibikorwaremezo.
Gusa bagaragaje ko bafite impungenge ku mafaranga bise ay’intica ntikize bahabwa nk’ingurane ndetse bakabwirwa ko utazagurisha azahomba kuko aka gace kagiye kugirwa ahantu nyaburanga.
Mbarushimana Ezechiel yavuze ko umushoramari yamuhaye amafaranga make ku butaka arayanga amubwira ko agomba kuhava kuko hagiye guhindurwa pariki.
Ati “Umushoramari yatangiye kutwimura mu 2015, atubwira ko aha byarangiye ko habaye Pariki. Yagiye akaduha amafaranga make uyanze akamubwira ko n’ubundi azahimuka.”
Yakomeje avuga ko uyu mushoramari yamuhaye miliyoni 4 Frw yamara kubona aho kugura handi akamubwira ko byahindutse agomba kuyagabanya.
Ati “Araza ampa miliyoni enye njya gushaka aho nzimukira maze kuhabona arambwira ngo birahindutse arampa miliyoni 2 Frw. Turasaba ko twajya duhabwa ingurane ku buryo natwe twakwimukira ahandi tugatura natwe kuko hari abamaze kwimuka ubu bari kugaruka kuko imibereho yababereye insobe.”
Ku ruhande rwa Depite Barikana Eugène wari uhagarariye itsinda ry’abadepite, yahumurije aba baturage ababwira ko ibibazo byabo babyumvise kandi bigiye gushakirwa umuti.
Ati “Hari aho twageze dusanga hari umushoramari watangiye kuhatunganya ngo ahakorere ibikorwa ariko mu bashoramari baza kubagurira babaha amafaranga batishimiye kuko akenshi bagura nta masezerano.”
“Ayo makuru yose twayakusanyije nk’uko mubizi Abadepite intego yacu ni ubuvugizi ku baturage. Mu makuru twabonye tugiye guhura n’Ubuyobozi bw’Akarere butubwire gahunda bufitiye hano kugira ngo twumve neza icyerekezo, tumenye ubuvugizi tuzakora.”
Mu mwaka ushize wa 2021 ni bwo hashyizwe hanze igishushanyombonera cyerekena ko ku Gihaya hagiye kubakwa hoteli y’akataraboneka ifite ishusho nk’iy’ubwato.
Izaba ifite amagorofa atatu, iri ku buso bwa metero kare 500. Izubakwa mu Mudugudu wa Budorozo, Akagari ka Gihaya mu Murenge wa Gihundwe.
Iyi hoteli y’inyenyeri eshanu izubakwa ku Gihaya ifite umwihariko kuva ku ishusho yayo kugeza ku buryo yubatse. Ikoze nk’ubwato bunini cyane bureremba hejuru y’amazi.
Uri mu Kirwa cya Gihaya kizaba kiriho iyi hoteli aba yitegeye Umujyi wa Kamembe i Rusizi n’uwa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikirwa cya Gihaya kiri mu Kagari ka Gihaya, gafite imidugudu ibiri, ingo 213 zigizwe n’abaturage barenga 1400, batuye rwagati mu Kiyaga cya Kivu benshi muri bo batunzwe n’uburobyi n’ubushabitsi.







Ibitekerezo 0