00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abo muri Diaspora bahawe uburyo bushya bwo gutanga ibibazo byabo ku rwego rw’Umuvunyi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 19 July 2013 saa 07:51
Yasuwe :

Hasanzwe hari uburyo buhuriweho na benshi mu kugaragaza ibibazo byabo ku rwego rw’Umuvunyi hakoreshejwe ikoranabuhanga ([email protected]). Urwego rw’Umuvunyi rwateguye ubundi buryo bwihariye ku bantu bo muri Diaspora, mu kubafasha gukurikirana ibibazo byabo ku buryo bwihuse. Bazajya bakoresha kohereza ubutumwa kuri [email protected], bukakirwa n’ushinzwe kubikurikirana.
Nkurunziza Jean Pierre, Umujyanama w’Umuvunyi Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, mu kiganiro na (…)

Hasanzwe hari uburyo buhuriweho na benshi mu kugaragaza ibibazo byabo ku rwego rw’Umuvunyi hakoreshejwe ikoranabuhanga ([email protected]). Urwego rw’Umuvunyi rwateguye ubundi buryo bwihariye ku bantu bo muri Diaspora, mu kubafasha gukurikirana ibibazo byabo ku buryo bwihuse. Bazajya bakoresha kohereza ubutumwa kuri [email protected], bukakirwa n’ushinzwe kubikurikirana.

Nkurunziza Jean Pierre, Umujyanama w’Umuvunyi Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko mu rwego rwo guhora hashakishwa uburyo abanyarwanda bafashwa aho bari hose hatekerejwe uko habaho uburyo bwo korohereza abanyarwanda bari hanze y’igihugu. Agira ati “Ibyo bizakorwa mu rwego rwo kugira ngo abanyarwanda bari hanze y’igihugu na bo babone sirivisi yihuse. Ubu ni uburyo bwatekerejwe bwo kwakira by’umwihariko ibibazo byabo, kugira ngo bijye bihabwa umwanya wihariye.”

Akomeza atangaza ko Urwego rw’Umuvunyi rwakira ibibazo byinshi byarutse hose mu gihugu, kandi ababitanze kuko bo baba bari hafi, bagira umwanya uhagije wo kubikurikirana, mu gihe abari muri Diaspora bibagora.

Uburyo bwo gukoresha e-mail yihariye ku bantu bo muri Diaspora, [email protected], Nkurunziza atangaza ko buzihutisha serivisi nk’uko no mu bindi bigo bya Leta byatangiye kubukoresha hari ibiro by’abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu no mu kigo cy’igihugu gishinzwe umutungokamere, bafasha cyane abanyarwanda bari hanze gukurikirana ibibazo babagejejeho.

Nkurunziza agira ati “Iyo e-mail wandikaho ikibazo cyawe, ugashyiraho n’ibindi byangombwa byose bijyanye na cyo, ukabyohereza ku rwego rw’Umuvunyi. Ibisubizo bizajya bitangwa kuri e-mail yatanzwe n’uwohereje ikibazo kandi ajye anamenyeshwa aho kigeze gikurikiranwa.”

Abanyarwanda bari muri Diaspora bishimira cyane serivisi bahabwa binyuze mu ikoranabuhanga, ubu buryo bushya buzabafasha gukurikirana ibibazo byabo byashyikirijwe Urwego rw’Umuvunyi, bitabatwaye igihe kinini n’amafaranga menshi.

Nkurunziza Jean Pierre ashishikariza abanyarwanda baba muri Diaspora gukoresha ubwo buryo bagaragaza ibibazo byabo bakeneye ko byakurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi, hato bitazababana ibigugu, bijye bikurikiranwa hakiri kare. Bizera ko bizatanga igisubizo ku bari muri Diaspora ndetse no ku rwego rw’Umuvunyi. Abasaba gukomeza kugirira icyizere Urwego rw’Umuvunyi bakoresha iyo e-mail, kandi bakizera ko ibibazo byabo bizakurikiranwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages