Aya mahugurwa yatangiye ku wa Mbere, tariki 21 Werurwe 2022, agamije kongerera ubumenyi abasirikare ba RDF ngo bihaze mu bijyanye no kwigisha ababa bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro yaba mu miyoborere, imikorere n’imikoranire.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rtd Col. Jill Rutaremara, yavuze ko amahugurwa agamije kubakira ubushobozi Igisirikare cy’u Rwanda kugira ngo cyihaze mu kugira abarimu bigisha abandi baba bagiye mu butumwa bw’amahoro.
Yagize ati “Intego nyamukuru y’aya masomo ni ukubaka ubushobozi bw’abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo bashobore gutegura, guteza imbere no kugeza amahugurwa ku bakozi ba RDF bagenewe kuba abakozi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro baba bakoreramo hamwe.’’
“Ndashaka gushimira UNDP ubufatanye no gutera inkunga RPA kuva yashingwa mu mwaka wa 2010. Ndashimira byimazeyo Loni ku nkunga yabo ikomeza gutera ibikorwa nk’ibi.’’
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa na bo bemeza ko bazahigira byinshi kandi ko biteguye gutanga umusanzu wabo uko bikwiye bigisha bagenzi babo bazajya mu butumwa bw’amahoro.
Capt Epiphanie Uwintije ni umwe muri bo, yagize ati “Twe tuje nk’abaje gutozwa kuzatoza bagenzi bacu na bo bazaba bagiye mu butumwa bw’amahoro. Biratwongerera ubumenyi mu bikorwa bijyanye no gutegura, gushyirwa mu bikorwa no gutoza abagiye mu bikorwa by’amahoro.’’
Lt Col Gerard Ndahiro na we yagize ati “Aya mahugurwa tuyategerejeho ubumenyi bwo kwigisha abandi kandi ni intego ya RDF yo kwihaza. Tuzigamo amahame ya Loni kugira ngo bayakurikize banayubahirize anabafashe n’ubundi muri bwa butumwa bwo gukorera Loni.’’
Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, watangije aya mahugurwa, yashimye umuhate n’ubunyamwuga bw’Ingabo z’u Rwanda binyuze mu mikorere n’imyitwarire yazo.
Yagize ati “Turashima u Rwanda nk’igihugu kiza mu bihugu biri ku isonga mu kohereza umubare munini w’ingabo zijya kubungabunga amahoro, dusanga aya mahugurwa ari ingenzi mu buryo bukomeye, kugira ngo birusheho gufasha abayitabiriye kubakirwa ubunyamwuga, cyane ko tubafata nk’umusemburo uzatuma umubare munini w’abantu, bagira ubumenyi bunguka, bubagira abakozi nyabo bategerejweho kuzuza neza inshingano z’ubutumwa bw’amahoro.’’
U Rwanda ni igihugu kigira uruhare rukomeye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye kuko ruza ku mwanya wa kane nyuma ya Bangladesh, Nepal n’u Buhinde.
Aya mahugurwa y’abatoza bazatoza abandi bazajya mu butumwa bw’amahoro yitabiriwe n’abasirikare bakuru 25 b’u Rwanda bafite ipeti kuva kuri Captain kugeza kuri Lieutenant Colonel, bazatozwa n’inzobere mpuzamahanga za Loni zo mu bihugu bya Kenya, Nouvelle-Zélande, Nigeria na Vietnam.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!